Gicumbi:Ba bayobozi b’akarere bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta barekuwe basabwa kuzajya bitaba bari hanze

Yanditswe na IRAGENA Olive Kuwa 5/12/2017, Saa 23:39:13 Yasuwe inshuro 1350

Urukiko rukuru rwa Gicumbi rwanzuye ko abantu batandatu barimo abakozi batanu b’aka karere bakekwaho kunyereza umutungo wa leta no gukoresha impapuro mpimbano baburana bari hanze.

Uretse babiri bagaragaje impapuro za muganga ko bafite uburwayi butuma bitabwaho bari hanze, abandi bane urukiko rwavuze ko ngo ubushinjacyaha butagaragaje impamvu zifatika zituma baburana bafunze.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwavuze ko kuburana bari hanze ngo bishobora gutuma batoroka ubutabera kubera ngo ibyaha bikomeye bakurikiranyweho cyangwa se bakica iperereza.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kabiri ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwasomye imyanzuro y’urubanza abaregwa badahari, aho rwanzuye ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Urukiko rwasabye abaregwa uko ari batandatu barimo n’abayobozi batanu b’akarere ka Gicumbi kujya bitaba uko rubakeneye.

Abaregwa bakekwaho ibyaha birimo icyo kunyereza umutungo wa leta, gukoresha impapuro mpimbano ndetse no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko.

abarekuwe barimo Mutsinzi Samuel ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Gicumbi, urukiko rwanzuye ko aburana ari hanze nyuma yaho umuganga ukora mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, yemeje ko yamubaze ku kaguru ndetse ko afite uburwayi bw’igifu butuma akenera ifunguro ryihariye, ibi ngo babishingiyeho akaba agomba kurekurwa akajya yitaba urukiko ari hanze.

Mu bandi barimo Kagwene Viateur ushinzwe ingengo y’imari, Ntezurundi Jacques ushinzwe imiyoborere myiza, Mashami Protogene ushinzwe inyubako na Habyarimana Jean Baptiste ushinzwe amakoperative, urukiko rwanzuye ko bose baburana bari hanze kuko ubushinjacyaha ngo bwananiwe kugaragaza ibimenyetso n’impamvu zifatika zatuma bakomeza kuburana bafunze.

Chantal Nyirandama ufunganywe n’aba, nyiri hotel Nice Garden ukekwaho ubufatanyacyaha, urukiko rwanzuye ko na we aburana ari hanze, kuko ngo yagaragaje icyemezo cya muganga kerekana ko arwaye indawara y’umutima bityo rugasanga akwiye kurekurwa akajya yitaba uko rumukeneye.

Aba uko ari bose bakekwaho kunyereza amafaranga yatanzwe ubwo akarere kahuguraga abayobozi bo mu nzego z’ibanze, aha ngo aba bayobozi bahurije ku mugambi wo kohereza amafaranga y’akarere kuri konti ya Nice Garden yagombaga kwakira abahuguwe, ibyaje guhinduka ngo amahugurwa abera mu mirenge aho kubera muri hoteli.

Aha ni ho ubushinjacyaha bwahereye buvuga ko kohereza aya mafaranga kuri Nice Garden yari amaco yo gushaka kuyanyereza, ariko abunganira mu mategeko abaregwa bakavuga ko ibi atari ukuri kuko ngo atagiye mu mifuka yabo.

Nyuma yo gusuzuma ingingo zatwanzwe n’impande zombi, urukiko rugasanga ibyaha aba bakekwaho ngo bikomeye rwemeje ko igihe rubakenereye ari bwo bazajya bitaba.


      

Tanga igitekerezo

-->