Gicumbi:Abana 6 bibana mu nzu imwe ntiborohewe n’ubuzima

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 7/12/2017, Saa 13:22:49 Yasuwe inshuro 2417

Abana batandatu b’abahungu bakomoka mu mirenge itandukanye mu karere ka Gicumbi, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 14 y’amavuko, ariko ubu bakaba baba mu kagali ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba,bavuga ko babayeho mu buzima bubagoye kuko batunzwe no gusabiriza ibyo kurya.

Aba bana bakunze kuba bari aho abantu bafatira amafunguro ahitwa kwa Kidikoni ucuruza amata bagasaba umuhisi n’umugenzi. Iyo uganiriye n’aba bana bakubwira ko baza gusaba ibyo ngo babone ibyo kurya.

Bati”Impamvu tuza hano ni inzara, umuntu uduhaye igiceri tukagura irindazi tukarya.”

Mu byumweru bitatu umunyamakuru wa rwandadailynews.com amaze muri aka karere, nta munsi atahuye nabo.

Bavuga ko ngo atari buri munsi babona ubabafungurira kuko ngo hari ubwo bwira ntacyo babonye, cyakora igihe bigenze gutyo ngo birwanaho bagatoragura ibyo bateka.

Umwe yagize ati”Iyo tutabonye udufungurira tujya mu kimotero tugatoraguramo ibirayi tukabitahana tukabiteka”.

Ab bana si uko bava inda imwe, ahubwo ngo bakomoka mu mirenge itandukanye kandi nta n’umwe uvindimwe n’undi.

Bacumbikiwe n’umwe muri bo w’imyaka 13 ari na we uvuga ko ari umuyobozi wabo yatubwiye ko bagendera ku mabwiriza ye.

Bose bacumbikiwe n’umwe muri bo mu nzu yasigiwe n’ababyeyi

Mu mvugo y’aba bana bahuriza ku bibazo bitandukanye by’imiryango, ari na byo byatumye bahurira muri ubu buzima.

Bati” Nta bwisungane mu kwivuza tugira, kandi duhora turwara, iyi nzu nayo irava cyane, iyo imvura iguye nijoro turabyuka tugahagarara mu muryango bukarinda bucya”.

Umwe muri aba bana avuga ko urwaye bamuvura bifashishije imiti ya Kinyarwanda bahira mu mashyamba.

Ati” urwaye tukabona arembye tumuvuza imiti tuzi nk’umuravumba, umubirizi, inyabarasanyi, ntabwo tujya kwa muganga”.

Ni ikibazo abaturanyi n’ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko buzi, kuko umuyobozi w’umudugudu wa Gacurabwenge busobanura ko aba bana bazi neza ko bahaba, ariko ngo urwego ayoboye nta ubushobozi bwo kugikemura.

Ubuyobozi bw’akarere bwo ariko twaganiriye bwadutangarije ko butazi iki kibazo.

Benihirwe Charlotte umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga bagiye kukurikirana iki kibazo, ariko agasa n’utunga agatoki ababyeyi ko ari bo badohotse ku nshingano zo kurera.

Ati”Niba umwana adafite ababyeyi bamubyaye ariko buriya ntabura n’abavandimwe batakabaye bareka ngo agere aho ajya kuba ku muhanda cyangwa agere aho ajya kwaka icumbi undi mwana, ahubwo bagakwiye gufata inshingano ntibirengagize izo nshingano, nubwo hari n’ababyeyi birengagiza inshingano bavuga ngo umwana yarananiye yamuhaye leta, bazamujyane Iwawa, ni inshingano z’ababyeyi mbere na mbere, leta yo ikaza yunganira”.

Gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango, byashoboka ko ari nzira yo kwirinda ingaruka nk’izi zigera ku bana bakarererwa mu miryango.

Bisa n’urugamba rutoroshye ariko, cyane ko hirya no hino mu gihugu, hakunze kuvugwa bene aya makimbirane kuko hari n’abahitamo kuvutsanya ubuzima, abaka gatanya cyangwa guta abo bashakanye.

Pauline Mukarurangwa.


      

Tanga igitekerezo

-->