Gicumbi:Abahoze bahinga igishanga cya Kanyariyonga bifuza kongera kugihinga

Yanditswe na Kuwa 22/06/2017, Saa 07:49:10 Yasuwe inshuro 144

Bamwe mu baturage bahoze bahinga igishanga cya Kanyariyonga giherereye mu murenge wa Kaniga, akarere ka Gicumbi, baravuga ko bifuza kongera guhinga iki gishanga kuko kuba kidahingwa bibagiraho ingaruka yo kuba batiteza imbere kandi bakavuga ko kibateza ubwambuzi bwa hato na hato kuko cyahindutse indiri y’amabandi.

Aba baturage bavuga ko uretse kuba bagirwaho n’ingaruka zo kuba nta musaruro babona muri iki gishanga ngo bahangayikishijwe no kuba cyarahindutse indiri y’amabandi abatera akabacuza utwabo.

 

Ikifuzo cy’aba baturage ngo ni uko bakongera guhinga iki gishanga nk’uko byahoze ngo kuko byatuma biteza iterambere nk’uko babivuga.

 

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije, ushinzwe ubukungu imari n’iterambere Muhizi Jules Aimable, asobanura ko intandaro yo guhagarikwa kw’iki gishanga ari ubwumvikane bucye bwabaye hagati y’abaturage b’igihugu cya Uganda n’u Rwanda hagamijwe ko inzego nkuru z’ibihugu byombi bavugutira umuti iki kibazo.

 

Cyakora uyu muyobozi avuga akurikije igikorwa giherutse cyo kugaragaza neza imbibe z’imipaka y’ibihugu byombi bitanga ikizere ko iki kibazo mu minsi ya vuba kiba gikemutse, bityo akizeza aba baturage ko mu gihe iki kibazo kizaba cyarangiye hazagenderwa ku mabwiriza agenga ibishanga mu Rwanda kigahabwa aba baturage bakakibyaza umusaruro.

 

Ygize ati :”Icyo kibazo kigaragara mu mudugudu umwe hariya muri Kaniga, ahantu muri Kaniga ahantu higeze kugaragaramo ubwumvikane buke hagati y’abaturage b’u Rwanda n’abaturanyi babo b’ubugande. Ni ahantu bahuriraga bahingaga mu gishanga ndetse bimaze n’igihe kirekire byatangiye muri 1997 icyo gihe narahakoraga….Nyuma ubuyobozi bwaraganiriye by’amahire n’ibihugu byacu bifite ubwumvikane bwiza noneho hafatwa umwanzuro ko aho hantu haba hahagaritswe guhingwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Ngira ngo ni na byo tubona ubu ngubu kuba harashyizweho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi kugira ngo ibibazo by’imipaka bikemuke. Iki kibazo gisa ari nkaho imipaka usa nkaho utari utunganye byatumye abaturage bo muri uwo mudugudu batandikisha ubutaka buwegereye usibye ko ikibazo nyirizina cyari cyarabaye, cyari cyaragaragaye mu gishanga kandi igishanga aba ari ubutaka bwa leta ntabwo ari ubw’abaturage… Ariko ikigaragara nuko iki kibazo kigomba gukemuka ku buryo iminsi iza abantu barangije akazi kabo nibwira ko iki kibazo kizakemuka bakandikisha ubutaka”. 

 

Ahanini abaturage b’akarere ka Gicumbi bakorera ubuhinzi bwabo mu misozi miremire igize aka karere, kuba babona igishanga bahingamo ngo ni andi mahirwe akomeye yo gutuma umusaruro wabo wiyongera.

Mulindwa Augustine @Rwandadailynews


      

Tanga igitekerezo

-->