Gicumbi: Abahakomoka biga muri kaminuza basuye urwibutso rwa Rutare bahigira amateka

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 4/03/2019, Saa 11:17:18 Yasuwe inshuro 312

Abanyeshuri biga muri Kaminuza bakomoka mu karere ka Gicumbi, basuye urwibutso rwa Jenoside y’akorewe Abatutsi rwa Rutare mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bahigiye amateka.

Babitangaje kuri uyu wa 02 Werurwe 2019, nyuma yo gusura bakanakora isuku kuri uru rwibutso.

Umuyobozi w’umurenge wa Rutare Joli Beatrice, avuga ko kuba abakiri bato batekereza gusura hamwe mu hari amateka yaranze u Rwanda bituma bakura bazi amateka neza kandi bikabafasha mu buzima bwabo.

Yagize ati:" Ndabashimiye kuri iki gikorwa mwakoze, ni ingirakamaro. Noneho kuba mukiri bato kandi mujijutse, biratwereka ko ibyo mwigiye aha bituma mutegura ejo hazaza hazira ikibi kuko ni namwe bayobozi b’ejo hazaza."

Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri biga muri kaminuza baturuka mu karere ka Gicumbi witwa Bavumiragira Boniface yabwiye www.rwandadailynews.com ko impamvu bahisemo gusura uru urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutare, ari ukugirango bagaragaze uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati:" Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Uku gusura urw’ibutso, bitwigisha amateka kandi n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko hari igihe bamwe mu babyeyi bacu baba barahemutse cyangwa barahemukiwe bityo iyi ni inzira y’ubumwe n’ubwiyunge."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, iri huriro ry’abanyagicumbi biga muri kaminuza abarigize bazakomeza gukora n’ibindi bikorwa birimo ibigamije guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutare, ruruhukiyemo imibiri igera kuri 274. Aba bakaba biganjemo Abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari Komini ya Rutare, baturutse mu duce twa Ngange, Mwendo, Rwamiko, Muko, Kigoma, na Nyamiyaga bari bahizeye ubufasha ariko birangira batabubonye ahubwo barahicirwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Rutare Jolie Beatrice


Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri biga muri kaminuza baturuka mu karere ka Gicumbi witwa Bavumiragira Boniface

Rukundo Emmanuel @rdn Gicumbi