Gatsibo:Umunyamakuru Bujyacyera yiyemeje gufasha akarere akomokamo kwesa imihigo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/01/2018, Saa 09:11:12 Yasuwe inshuro 882

Umunyamakuru BUJYACYERA Jean Paul bakunda kwita Gutermann Guter, yemeza ko nubwo leta ntako itagira ngo ishyireho gahunda zitandukanye zifasha abaturage no kubakura mu bukene ariko buri wese yagira uruhare rwo gutuma abatishoboye bafashwa kandi nabo bakiteza imbere.

Ibi yabitangarije mu cyumweru gishize mu kiganiro AMAHUMBEZI gihita kuri Radio Rwanda ubwo yari yatumiwe ngo avuge ku nsanganyamatsiko ivuga ku kureba aho umuco w’ubugiraneza uhagaze kugeza ubu mu Rwanda.

Abinyujije mu muryango yashinze NUFASHWA YAFASHA Foundation, umuryango ugamije gukusanya inkunga,kuzicunga neza no kuzikoresha neza mu bikorwa by’ubugiraneza byubaka igihugu uyu munyamakuru yashyizeho ikigega cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo, barimo imfubyi, abana babayeho nabi mu buzima bubi n’abandi.

Gutermann usaba ko ashyigikirwa mu bikorwa bye byo gufasha yatangiriye mu karere ka GATSIBO avukamo.

Ibyishimo ni byose kuri aba bana bahawe ibikoresho by’isuku n’ibiryamirwa

Mu kiganiro yagiranye na RWANDA DAILY NEWS yagize ati “Uyu muryango ufasha abana batishoboye n’imiryango yabo, abana bagera kuri 50 n’ababyeyi babo basanga 20 bibumbiye muri cooperative AGASEKE K’AMAHORO (A.K) ubu barishimira aho uyu muryango ubagejeje nubwo hagikenewe ubufasha mu kuzamura imibereho yabo”.

Bimwe mu byaranze umwaka wa 2017 ni nko gushyiraho AGASEKE K’AMAHORO (A.K) kagizwe n’ababyeyi babana dufasha,babumbwirwa mu ishyirahamwe baboha uduseke bakanizigama buri cyumweru kuri konti yo kwizigamira mu murenge SACCO NGARAMA, ibi byatumwe habaho ko ababyeyi bagira uruhare mu burere bw’abana babo, bitoramo abayobozi babahagarariye.

ikindi kandi hatangijwe inzu yubudozi izajya ifasha kudoda/gusona impuzankano z’abana n’imyambaro yabo ku nkunga y’imashini zatanzwe n’IZUBA CLOTHING.

Uyu munyamakuru avuga ko abona hagikenewe byinshi ari naho ahera asaba uwo ari we wese ufite umutima witanga kumutera ingabo mu bitugu.

Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Gutermann Guter akorera Isango star mu biganiro by’imyidagaduro akaba yaratangiye uyu mwuga muri 2012 ubwo yigaga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru.

Reba hano filimi mbara nkuru igaragaza ibikorwa by’uyu muryango


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    lucio   |   ku wa 30/01/2018, Saa 19:32

    ni byiza jean paul icyo gitekereza wagize turagushyigikiye nIMANA Iguhe umugisha

  • 2

    Nyagasani niwe wenyine uzaguhemba kubwigitekerezo cyiza nkiki wagize.Gusa (...)   |   ku wa 31/01/2018, Saa 20:11

    Nyagasani niwe wenyine uzaguhemba kubwigitekerezo cyiza nkiki wagize.Gusa natwe tukuri inyuma

Tanga igitekerezo

-->