Gatsibo:Umugore n’abana be 8 biraranira n’amatungo mu nzu yasambuwe n’ibiza

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 28/02/2018, Saa 09:33:40 Yasuwe inshuro 1461

Umuturage witwa MUREBWAYIRE Vestine utuye mu mudugudu wa Kinteko, akagari ka Nyamirama , Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, aravuga ko asigaye arara hanze nyuma y’uko inzu ye isenywe n’umuyaga uvanze n’imvura.

MUREBWAYIRE Vestine w’imyaka 54 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Cyinteko mu kagari ka Nyamirama, avuga ko inzu ye yasenywe n’umuyaga uvanze n’imvura, kuri ubu akaba adafite n’aho arambika umusaya.

Murebwayire ati: "Inzu yange yagurutse ku itariki 6 z’ukwa Kabiri,nari nayubakiwe na FARG, none ubuyobozi ndabugeramo bukambwira ngo jyenda ejo tuzareba, nkategereza nkaheba, ubwo nyiraramo uko iri nta bati riyisakaye heju. Niho ndara n’amatungo yange. Nta mugabo mfite nibanira n’abana bange 8 na nge wa cyenda. Ni nko hanze."

Habimana Jean Paul,umunyamabanga Nshingwabikorwa W’akagali Ka Nyamirama avuga ko uyu mubyeyi bamucumbikishirije ku muturanyi, ariko Uwitwa NKURANGA Jean Marie Vianney wagombaga kumucumbikira we avuga ko atabikoze kubera ko aho yagombaga kumucumbikira yashyizemo abandi.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Gitoki YANKURIJE Vestine avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakamushakira aho kuba mu gihe cya vuba.

"Ntabwo twari tuzi ko iyo nzu ayiraramo, kuko abandi baturage bacumbikiwe ariko Vestina kubera ikibazo cy’amatungo yari afite ntiyashoboye kuba ku muturanyi wagombaga kumucumbikira we akajya arara muri iyo nzu ariko nk’ubuyobozi bw’umurenge ntabwo twari tubizi. Aho tubimenyey rero nkuko twashakiye abandi aho kuba nawe tugiye kumushakira aho kuba ntiyongere kurara muri iriya nzu umuyaga yatwaye." Uku niko Gitifu w’umurenge abivuga.

Vestina aratakambira ubuyobozi kumufasha
Ubuyobozi bw’umurenge ngo ntibwamenye ko umuturage yibera mu nzu nk’iyi

      

Tanga igitekerezo

-->