Gatsibo: Nyamirama batewe isoni n’ibiro by’akagari byahindutse indiri y’uducurama n’ibitagangurirwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 4/08/2018, Saa 11:51:33 Yasuwe inshuro 1429

Abaturage bo mu kagali ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, mu Karere ka Gatsibo, baravugako babangamiwe n’inyubako ikoreramo ibiro by’akagari kabo ishaje cyane kandi ikaba irangwamo n’umwanda bakifuza ko yavugururwa.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yagize ati:” reba nka hano turi! Ntabwo bikwiye ko ibiro by’akagari byaba bishaje cyane bene aka kageni. Umuyobozi arakubwira ngo ukurungire iwawe, uhakore agasuku, ibikuta usige amarangi, ariko twagera mu biro bye, tugasanga uducurama n’ibitagangurirwa niho byibera.”

kuba aka kagali kadafite inyubako inogeye ijisho ryabakagana, bavugako bibateye isoni, kuko usibye no gusaza karagwamo umwanda, ivumbi ritumukira mu madosiye, bagasaba ubuyobozi ko kasanwa cyangwa kakavugururwa. Bavuga kandi ko kuba gaturanye n’inyubako ya SACCO imeze neza, birushaho gutuma kagaragara nabi cyane.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Yankurije Vestine, avuga ko hari gahunda yo kukavugurura ndetse no gusana utugali tutameze neza mu Murenge wa Gitoki mu mwaka w’imihigo 2018/2019. Ati” nabo barabizi hari igikorwa kiba gisaba ubushobozi. Ari igikorwa abaturage bakoresha amaboko n’imiganda kigatungana byakabaye byarakozwe. Ntabwo twabyihereranye kuko bigaragarira buri wese ko akagari katameze neza. Turabizeza ko uyu mwaka w’imihigo tugiye kwinjiramo wa 2018-2019, kariya kagali ka Nyamirama kazubakwa.”

Aka kagali ka Nyamirama kari muri centre y’ubucuruzi ya Kinteko. usibye kuba gashaje ndetse n’ibikuta bisa nabi, amadirishya amwe n’imiryango irarangaye kuko nta madirishya n’inzugi birangwamo.

Seraphine Uwineza Pamella/RDN Gatsibo.


      

Tanga igitekerezo

-->