Gatsibo:Ntibumva impamvu basabwa kwimuka ngo ubutaka bwabo butuzwemo abirukanywe Tanzaniya

Yanditswe na Kuwa 13/09/2017, Saa 08:33:50 Yasuwe inshuro 285

Abaturage bo muri Nyabikiri, Mu karere ka Gatsibo bakomeje gutakamba basaba ko ikibazo cyo kwimurwa aho batuye cyakwiganwa ubushishozi, kuko bafitiye ibyangombwa ubutaka bwabo kandi bagasabwa kwimuka ntaho beretswe ho kujya.

Gusaba kwimuka kw’aba baturage byaje nyuma y’uko bivuzwe ko ubutaka batuyemo bwari ubwa gisirikare by’umwihariko ikigo cya Gabiro.Ibi rero bikaba bibabaje abaturage bo muri aka kagari ka Nyabikiri, kuko basanzwe bafitiye ibyangombwa bya burundu by’ubwo butaka. 

Uku kwimurwa bivugwa ko bireba imiryango igera kuri 16 bavuga ko batumva na gato igituma bari kubwirwa ko bagomba kwimuka kandi bumva ko ngo nibahava hazatuzwa abanyarwanda birukanywe muri Tanzania.

Aba baturage bavuga ko ubu butaka babumazemo igihe kuko bigeze kubwirwa ko bazimurirwa mu wundi murenge wa RWIMBOGO kuko aho batuye hari mu kigo cya gisikare cya GABIRO ariko ngo imbago z’iki kigo zimaze gucibwa basigaranye ubutaka bwabo.

Kuri iki kibazo bamwe muri aba baturage bagira bati:”Ubu butaka babuhawe ababyeyi banjye nkiri muto kandi dufite ibyangombwa byabwo rwose, igikomeje kuyoberana n’uko byavuzwe ko bazatuzamo abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya nyamara twe dufite ubutaka dufiye ibyangombwa. None bishoboka gute ko umuntu uvuye ahandi yaza kugabana nyamara wowe uhasanzwe kandi ufite ibyangombwa by’ubutaka.”

Ubu butaka buri muri NYABIKIRI ahazatuzwa imiryango 34 y’abirukanywe muri Tanzania, abaturage bakomeza gushyira mu majwi cyane umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kabo ka NYABIKIRI ngo kuba usibye n’abirukanywe muri Tanzania ngo ari no kuhazana abanyarwanda bandi bakahagura bagakoreramo ubuhinzi.

Uretse no kuba hanugwanugwa amanyanga mu mikoreshereze n’imicungire y’ubu butaka, aba baturage bemeza ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabikiri ashyira iterabwoba ku baturage yitwaje ko ibibazo byose ariwe uzabikishyikirizwa kandi akaba ari nawe ubikemura.

Bicamumpaka Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka NYABIKIRI kuri iki kibazo ashinjwa n’abaturage ntiyemeranya nabo, avuga ko ahubwo ibyo byabazwa umunyamabanga nshingwabikorwa wamubanjirije wabeshye aba baturage ko ubutaka ari ubwabo kandi atari byo , ari nayo mpamvu bari kwirukanwa ntaho kujya bafite.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa we agira ati:” Aba baturage bahawe ingurane mu kagari ka Rwimbogo, umuyobozi wa mubanjirije witwa Ntaganira Frank n’abakuru b’imidugu bajijisha abaturage ngo batajya gutura yo, ubutaka akarere ka Gatsibo gafata icyemezo cyo kubusaranganya abandi, nyamara ingurane yahawe ba baturage Ntaganira Frank yarayigurishirije nawe afataho ubutaka nawe yihaye.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka GATSIBO ushinzwe ubukungu MANZI Theogene avuga ko aba baturage bari mu byiciro binyuranye kuko hari abahawe ingurane ntibajya guturamo ndetse hari n’abahatunze hombi, ariko kandi ngo ntibibujije ko hari amakosa ashobora kuba yarabayemo mu mitangirwe y’ubutaka akarere kakaba kagiye gukurikirana icyo kibazo.

Si ubwa mbere ikibazo cy’ubutaka usanga gihanganisha inzego z’ubuyobozi n’abaturage akenshi batavuga rumwe ku ngurane iba yatanzwe nyamara aha wakwibaza uko abaturage baba bagitunze ibyangombwa by’ubutaka bya burundu nyamara barahawe ingurane.

Uwineza Seraphine Pamella


      

Tanga igitekerezo

-->