Gatsibo: Ihohoterwa rikorerwa abana riri hejuru ugereranije n’ahandi mu gihugu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 24/02/2019, Saa 10:43:27 Yasuwe inshuro 570

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cya vuba bwerekanye ko Akarere ka Gatsibo ariko kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira umubare munini w’abana bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato.

Kuri ubu abakozi butugari bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bavuga ko iryo hohoterwa ry’abana rigihari ariko hakaba hari ingamba bafashe zo kurirwanya.
Aba bayobozi bahawe amahugurwa y’uko bahangana n’iki kibazo.

Umwe ati:”Usanga hariho gusambanywa kw’abana ndetse no gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no kwimwa uburenganzira bujyanye n’imitungo, ingamba hari itegeko rishya ryasohotse tutari tuzi ryavuguruwe twabonyemo ibintu bishya byinshi cyane bijyanye nihohoterwa ry’abana cyane cyane ku bijyanye no gusambanya abana ndetse no ihohoterwa ryo ku mubiri.”

Evariste Murwanashyaka umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda mu mu muryango CLADHO yagize ati : “Twahisemo utu uturere kuko ni tumwe mu tugaragararamo imibare myinshi y’ihohoterwa rikorerwa abana kuko nka Gatsibo ni ko ka mbere mu gihugu gafite umubare munini w’abana batewe inda bakiri bato bityo rero twasanze aba ba CEDO aribo begereye abana ni yo mpamvu twahisemo kubahugura ku burenganzira bw’abana ndetse n’ihohoterwa bakorerwa kugira ngo bajye gushyira mu bikorwa ibyo twabahuguye ndetse twabasabye ko bagomba gukorana kandi na komite z’abana kugira ngo uburengazira bwabo bwubahirizwe uko bwakabaye.”

Mukagasana Naome umukozi w’akarere ka Gatsibo ushinze uburinganire n’iterambere ry’umuryango we akaba asaba abo bayobozi bashinzwe imibereho myiza mu tugari kwegera abaturage binyuze mu mahuriro y’abana.

Yagize ati: “Icyo dusaba ba CEDO ni ukurushaho kwegerana n’abaturage, kwegeranya abana n’ababyeyi no kurushaho guha umwanya abana umwanya mu muryango kuko dufite amahuriro y’abana ariho.

Gahunda nk’iyi ngo biteganijwe ko izakomereza mu karere ka Bugesera n’aka Nyaruguru. Ni ubumenyi buri gutangwa mu mahugurwa yateguwe n’umuryango CLADHO ufatanyije PLAN INTERNATIONAL.

Seraphine Uwineza Pamella @rwandadailynews.com