Gatsibo:Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe bene zo batabwa muri yombi

Yanditswe na Kuwa 6/07/2017, Saa 07:36:29 Yasuwe inshuro 224

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo iratangaza ko yatahuye inzengero z’inzoga zitemewe mu Rwanda kuko zitujuje ubuziranenge; zahise zisenywa, ndetse n’inzoga zafashwe zirangizwa.

Rumwe rwari urwa Mutabazi Alexandre wengaga iyitwa Inkumburwa,bivugwa ko yavangaga umutobe w’imineke, isukari n’amazi.

Uyu yafatanywe amacupa 1 200 y’iyi nzoga n’andi majerikani 13 yifashishaga mu kuyenga.

Polisi muri aka karere yafatanye kandi Uzamukunda Fidele amacupa 2 500 y’iyitwa Soma Usubire ikorwa mu ruvange rw’umutobe w’imineke, isukari, amasaka n’amazi.

 

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje ngo bakorerwe ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, , Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko iri fatwa riri muri gahunda y’imikwabu izakomeza ikaba izibanda ku bacuruza, abakora , abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitemewe; inzererezi bivugwa ko inyinshi zikora ubujura ndetse n’ibinyabiziga bikora nta byangombwa bijyanye n’ibyo bikora.

 

IP Dusabe agira ati:” Uretse aba bagabo babiri, twafashe n’abandi icyenda bakekwaho ubujura butandukanye kandi twafashe na moto umunani zafashwe nta bwishingizi zigira mu gihe n’abazitwaye nta mpushya zo gutwara bigiriraga.”

 

Philip Nzayire, ushinzwe kwemeza ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) yagize ati:” Ibi binyobwa bishobora kugira ingaruka zitandukanye, haba ku mubiri no mu buzima bw’ababinywa.”

 

Yagize ati:” N’iyo baba bavuga ko ari ibikoresho by’umwimerere bakoresha, ntawe ukwiye kubyizera igihe bitarakorerwa isuzuma. Hamwe na hamwe, twanasanze ibyo bita iby’umwimerere aba atari nabyo.”

 

Nzayire yongeyeho ati:” Usanga ibyo bita umutobe w’ibitoki biba bidataze ku kigero cyemewe, ntibaba bafite uburyo bwo gusukura amazi kandi usanga bayavangamo ibindi bintu birimo amatafari cyangwa ibisigazwa by’isukari iva mu bisheke n’ibindi,..ni ibinyobwa bitera indwara ababinywa.”

 

Itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 564 ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje mirongo ine na gatanu ku ijana bya alukoro cyangwa icyo ari cyo cyose kitujuje ubuziranenge bwo kunyobwa kizafatwa nk’ikiyobyabwenge.

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->