Gatsibo: Gitifu w’akagali arashinjwa imikorere mibi muri gahunda ya Girinka

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 4/10/2017, Saa 08:44:19 Yasuwe inshuro 899

Abaturage bo mu Kagali ka Nyabikiri, mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo baranenga imitangire ya Gir’inka munyarwanda aho bashyira mu majwi umuyobozi w’aka kagali Kanyabikiri nk’umwe mu bafata ibyo byemezo, ndetse bakamushinja kubuza kubabuza gutanga ibibazo mu gihe haje abayobozi bo mu nzego zisumbuye.

Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru rwandadailynews.com bagira bati:” Biratangaje kubona umuntu afite inka icumi agahabwa inka yarangiza akanashyirwa mu cyiciro cya mbere, aha utanga amafaranga bakaguha inomero uzatombora ya hafi kandi ugasanga ufite inka bamwongeye indi.Aha mu byukuri umuntu uhabwa inka muri gahunda ya girinka ni umuntu ukomeye ushobora kubona amafaranga yatanga.”

Usibye kuba banenga imitangire ya girinka munyarwada, ababaturage bavuga ko uyu muyobozi w’akagali abuza abaturage gutanga ibibazo byabyo mu gihe haje abayobozi bo mu nzego zisumbuye kubera amakosa aba avugwa muri aka kagari.

Aba baturage bagira abati:” Umuturage agomba kujya atakanga ikibazo mu nzego zo hasi, ntawemerewe kujya ku rwego rwo hejuru, kandi n’uzabirengaho azajya amutanga aho ajyanye ikibazo cye, avuge ko afite ikibazo cyo mu mutwe. Ibi bakabyongeraho ko ajya abatera ubwoba ko ugira icyo avuga abwira abayobozi bo ku nzego zo hejuru bagenda agasigarana nabo, ashobora kubacumbikira ku kagari.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari Nyakibiri Bwana Bicamumpaka Emanuel yamaganira kure ibyo aba baturage bavuga agira ati:” Ntibabaho kandi ntibishoboka niba abantu batoranywa mu nteko y’abaturage kandi baba bizewe bagatora bagenzi babo bagahabwa nomero yo gutombora bakurikije umubawe w’abagomba gutombora, ayo makuru baba batanze ni ibinyoma kuko hariya nta muntu ufite inka wahawe indi.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary avugako bagiye gukurikirana iki kibazo niba ari hari amafaranga yakwa babaturage ababikoze bakurikiranwe. Twe ayo makuru ntayo twari tuzi, kandi na komite ishinzwe gahunda ya girinka ubwo nayo ntabyo izi kuko itagizwe n’umuntu umwe, ubwo yaba ari amakosa y’umuntu ku giti cye.

Ikibazo cy’imitangire y’inka zo muri gahunda ya girinka, byagiye bikunda kuvugwa hirya no hindo kugezaho abagiye bakora amakosa no kuvangira iyi gahunda ya girinka inzego zibishinzwe zagiye zibakurikirana.

Seraphine Uwineza Pamella