Gatsibo:Gitifu n’ushinzwe uburezi muri Kabarore batawe muri yombi

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 6/02/2018, Saa 22:37:12 Yasuwe inshuro 2940

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gatsibo imaze guta muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KABARORE Bwana Murego Richard n’ushinzwe uburezi ari we Mwizerwa Philbert .

Si aba bayobozi gusa bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i KABARORE kuko umushoferi ndetse n’umuzamu nabo batawe muri yombi.

Mukanya gashize umunyamakuru wa RWANDADAILY NEWS ukorera muri aka karere yavuganye n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba CIP Theobald KANAMUGIRE maze yemeza aya makuru ndetse anamutangariza ibyaha bakurikiranyweho.

CIP Theobald yagize ati: Abo bayobozi bombi uko ari 2, ari gitifu w’umurenge n’ushinzwe uburezi bakurikiranyweho icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo tukaba tubakurikiranyeho kuba baratwaye imifuka ya sima133 yari igenewe kubaka amashuri abanza ku Kuri EP Malimba, naho umushoferi n’umurinzi bo ni abafatanyacyaha.Byabaye ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa 2.

CIP Theobald avuga ko ibyarigishijwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 330.

Mu gihe bahamwa n’iki cyaha bahanishwa ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwahamwe n’icyaha cyo konona cyangwa kurigisaumutungo ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10, n’ihazabu kuva ku nshuro 2 kugeza kuri 5 z’uwo mutungo warigishijwe cyangwa wangijwe.

SERAPHINE UWINEZA PAMELLA/GATSIBO


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Aime   |   ku wa 6/02/2018, Saa 22:44

    Abayobozi bakwiye kwiga kunyurwa na duke twabo pe kuko ibaze nawe 1million point something valued property!!!Ni akumiro

  • 2

    Aime   |   ku wa 6/02/2018, Saa 22:45

    Abayobozi bakwiye kwiga kunyurwa na duke twabo pe kuko ibaze nawe 1million point something valued property!!!Ni akumiro

  • 3

      |   ku wa 7/02/2018, Saa 07:09

    Igitekerezo*Nibibahama rwose bazabihanirwe namategeko kbsa

  • 4

    Jay   |   ku wa 7/02/2018, Saa 07:38

    Kuki abahembwa menshi aribo banyenda nini? Bage bakorerwa Amahugurwa (abayobozi) batozwe kunyurwa.

  • 5

    Jay   |   ku wa 7/02/2018, Saa 07:41

    Kuki abahembwa menshi aribo banyenda nini? Bajye bakorerwa Amahugurwa batozwe kunyurwa.

  • 6

    Xray   |   ku wa 7/02/2018, Saa 09:29

    Ariko kuki abayabozi bamwe na bamwe batanyurwa numushahara leta yabageneye bagashaka gufata ibyagirira abaturage akamaro bakabyangiza? Ibi ni ukudusubiza inyuma mu muvuduko witerambere dufite. Nibahamwa nicyaha itegeko rizakore bahanwe.

  • 7

      |   ku wa 7/02/2018, Saa 13:59

    Igitekerezo*twe twubatse amashuri ya Mutarama ko batatwishura? none batawe muri yombi

  • 8

    bb   |   ku wa 7/02/2018, Saa 14:42

    bazize akamanyu k’umutsima rwose. ibaze kwiba milioni ugafungwa imyaka 7

  • 9

    Qi   |   ku wa 7/02/2018, Saa 18:47

    Ntimukigire abashinjacyaha yibyomutazi !urubanza rwasomwese? Icyaha cyabahamye?

  • 10

    Qi   |   ku wa 7/02/2018, Saa 18:52

    Ntimukigire abashinjacyaha yibyomutazi !urubanza rwasomwese? Icyaha cyabahamye?

  • 11

      |   ku wa 7/02/2018, Saa 19:28

    umuntu bahembw menshi no kanyagwa uwkihera mwarimu ukareba yaba umunyakuri kuruta abandi banyarwanda bose

  • 12

    P.Hirwa   |   ku wa 8/02/2018, Saa 06:18

    Igitekerezo*Bariya bayobozi ntabwo bazibye ahubwo babonye zisagutse bazijyana kuzubakisha izindi nyubako zari zikenewe mu murenge mu gihe nta bundi bushobozi umurenge wari ufite.Ni ikosa ariko so ubusambo

  • 13

    Habineza sylvain   |   ku wa 8/02/2018, Saa 08:43

    Ntabyo kunyurwa na duke nziko bahembwa neza

  • 14

    mukamabano rebecca   |   ku wa 8/02/2018, Saa 09:22

    Igitekerezo*kutanyurwa ni indwara mbi kdi burya irica!

Tanga igitekerezo

-->