Gatsibo:Barifuza gusanirwa ikiraro cyangiritse

Yanditswe na UWINEZA Pamella Kuwa 11/12/2017, Saa 15:42:39 Yasuwe inshuro 276

Abatuye mu tugali twa Manishya na Nyagahanga, mu murenge wa Gatsibo barasaba ko ikiraro gihuza utu tugari twombi cyasanwa kuko gikomeje kwangirika.

Bijyanye n’akamaro kanini k’ikiraro gihuza abatuye mu kagali ka Manishya na Nyagahanga, abatuye mu tugali twombi bagaragagaza impungenge baterwa n’iyangirika ryacyo ahanini bitewe no gusaza kw’imbaho zikigize, bagasaba ubuyobozi kubafasha bagasanirwa iki kiraro.

Abaganiriye na RWANDADAILY NEWS bati: “Iki kiraro kitariho ntabwo twacuruza, nta buhahirane bwabaho. Nawe urabibona ko imbaho zishaje, biduteye impungenge rwose kuko umuntu ashobora no gukubitamo n’akaguru kakavunikiramo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo Bwana Rugengamanzi Steven avuga ko nubwo hari umuhanda ugomba kubakwa uva mu karere ka Nyagatare ukanyura no muri uyu murenge wa Gatsibo witezweho kubaka no gusana ibiraro,ngo hari gahunda ubu buyobozi bufite yo kwishako ibisubizo ku bufatanye n’abaturage.

“Muri iyi gahunda y’imyaka irindwi hari umuhanda uzava Nyagatare uce hano umanuke ugere Nyagahanga , Ariko mu gihe kaburimbo itarazamo ibisubizo turabifite, ku bufatanye n’abaturage ntabwo twabura imbaho ngo tubikore.” Uku niko Gitifu Steven abivuga.

Photo Internet

Seraphine Uwineza Pamella/ Gatsibo


      

Tanga igitekerezo

-->