Gatsibo:Aborozi binangiye bagakomeza kuragira mu kigo cya gisirikare bafatiwe imyanzuro ikomeye

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 28/02/2018, Saa 11:22:25 Yasuwe inshuro 900

Nyuma y’aho bigaragariye ko ibihano byashyiriweho Aborozi bo mu karere ka Gatsibo baragira amatungo yabo mu kigo cya Gisirikare i Gabiro bitagize icyo bitanga,Inama njyanama y’aka karere yafashe umwanzuro wo wo gufata izindi ngamba nshya zirimo Cyamunara ku matungo yafatiwemo no kujyana mu nkiko ba nyirayo.

Nibura inka zifatirwa mu kigo cya Gabiro ziri hagati ya 1000 na 1500 ku kwezi, ibi bikagaragaza ko imibare y’abakiragiramo ikiri hejuru.

Umuturage uturiye iki kigo yabwiye RWANDADAILY NEWS ko iki cyemezo gifatiwe igihe kandi akizera neza ko kizagera no kubakomeye baragira muri iki kigo nta nkomyi.

Ati: "“Military zone idufitiye akamaro cyane. Mbere bafataga inka ariko ugasanga hari izidafatwa. Oya nta wari wemerewe, ariko hari inka zitajyaga zifatwa.”

Prezida wa njyanama y’akarere ka Gatsibo Bwana Rucyemanganizi Cyprien aravugako iki cyemezo cyo guteza cyamunara ndetse no kujyanwa mu nkiko bagifashe kuko ibindi byemezo aborozi bafatiwe nta cyo byatanze ndetse ko bitarenze icyumweru kimwe bizashyirwa mu bikorwa bimaze gukorerwa ubugenzuzizi.

Ati:"Twebwe inama njyanama twashyizeho amande akwiye gucibwa umuntu wakoze icyaha kimeze kuriya, ariko ariya mande yabaye makeya. Abakoraga ibyaha bumvaga ntacyo bibatwaye. Hashatswe rero undi muti, babanje gucibwa ibihumbi 10 birazamuka bigirwa ibihumbi 30 ubu noneho ubu hagezweho guteza cyamunara ndetse no kujyanwa mu nkiko.”

Usibye kuba hari abaragira amatungo yabo muri iki kigo cya Gabiro ngo hari abajya gusenya yo bakangiza ibidukikije rimwe narimwe bagahohoterwa,abajya gucukura amabuye y’agaciro bakamburwa ubuzima n’abashaka kuyabaka,ibi na byo bikazashakirwa umuti mu gihe cya vuba.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Ronald karuhura   |   ku wa 28/02/2018, Saa 12:16

    Igitekerezo* birakwiyeko aborozi bakwiye korora umubare ujyanye nurwuri bafite kuko usibye no gukwirakwiza indwara yuburenge binangiza nishyamba .

Tanga igitekerezo

-->