Gatsibo: Abataramenyekana bishe umurinzi w’ishuri baniba ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 3/07/2019, Saa 13:38:42 Yasuwe inshuro 71

Mu ijoro ryo ku wa 01 rishyira k uwa kabiri Nyakanga muri uyu mwaka w’2019, abajura bataramenyaka bishe umuzamu warindaga ikigo cy’amashuri cya Gs Rwisirabo witwa Niyonshuti Alphonse w’imyaka 26 y’amavuko.

Iki kigo cya Gs Rwisirabo giherereye mu mudugudu wa Gakoma mu murenge wa Karangazi wo mu karere ka Nyagatarae. Uretse kwica uyu Alphonse Niyoshuti abo bajura bakaba bibye mudasobwa 50 zo mu bwoko bwa postivo ndetse na protector 2.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo hamenyakanye urupfu rw’umusore witwa Niyoshuti Alphonse w’imyaka 26 y’amavuko warindaga ku kigo cy’amashuri cya Gs Rwisirabo, akaba yishwe n’abajura bataramenyekana.

Nyuma yo kumwica bakaba batwaye mudasobwa zo mubwoko bwa positivo mirongo itanu(50) ndetse na projector ebyiri (2).

Abaturage batuye hafi yiki kigo cy’amashuri cya Gs Rwisirabo bavuga ko ujura bwari busanzwe ariko ubwicanyi nk’ubu bwo ngo ntibwari busanzwe,bagakomeza basaba ko mu gihe abakoze iki cyaha baba bafashwe bahanwa by’intangarugero.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri Gs Rwisiramo Gasana Robert arakomeza asobanura uko baje kumenya iby’ubwo bwicanyi.

Mu gukurikirana iyicwa rya nyakwigendera witwaga Niyoshuti Alphonse hakaba hitabajwe inzego zose z’umutekano ndetse n’Urwego.