Gatsibo: Abarimu bahawe inka bizera ko zizazamura imibereho yabo

Yanditswe na Kuwa 16/05/2017, Saa 22:08:04 Yasuwe inshuro 249

Igikorwa cyo gutanga inka 15 ku barimu bo mu karere ka Gatsibo, aba barimu bazihawe bavugako bigiye kubatera imbaraga mu gukora akazi neza ndetse ko izi nka bazazibyaza umusaruro ndetse n’iterambere ryabo muri rusange.

Aba barimu kuba baratoranijwe mu bahabwa inka zo muri gahunda ya Gira inka ngo bizarushaho kubatera ishyaka mu bikorwa byabo kandi birusheho no kuzamura iterambere ry’imiryango yabo. Ibi bakaba babifata nk’uburyo buje kunganira ubushobozi budahagije basanganywe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka gatsibo yashimiye icyo gikorwa cyo gushimira aba barimu bahawe inka 15, kandi avuga ko abandi barimu bikwiye kubatera ishyaka n’imbaraga mu kunoza akazi kabo k’ubwarimu.

Kabatesi Emertha intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda REB muri iki gikorwa, yavuze ko izi nka zatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika binyuze muri gahunda ya girinka. Akomeza avuga ko uruhare rwa mwarimu ruzwi ko umwarimu ari ingirakamaro mu muryango nyarwanda.

Izi nka 15 zahawe abarimu bo mu karere ka Gatsibo muri gahunda ya Gira inka mu nyarwanda zifite agaciro ka miliyoni 6,750,000.

Mu gihe ubushobozi bwa mwarimu butaragera ku kigero gishimishije, iyo umwarimu abonye icyunganira ubushobozi bwe abyakira neza. Ahanini usanga uburyo bukunze gukoreshwa mu kunganira abarimu bitewe n’umubare munini wabo binyuzwa mu duhimbazamusyi cyangwa amashimwe kubera ibikorwa bagezeho by’indashyikirwa.

Uwineza Pamella

 


      

Tanga igitekerezo

-->