Gatsibo:Abana bo mu kagari ka Gakorokombe bakora urugendo rw’ibirometero 5 bajya kwiga

Yanditswe na Kuwa 21/06/2018, Saa 12:56:02 Yasuwe inshuro 222219

Abaturage batuye mu kagali ka Gakorokombe mu murenge wa Muhura, akarere ka Gatsibo baravuga ko bahangayikishijwe n’ingendo abana babo bakora bajya ku ishuri kuko nta kigo cy’amashuri kiri bugufi, ibyo bigatuma abana babo batangira amashuri batinze.

Barasaba ubuyobozi ko bakegerezwa amashuri abana bakiga hafi.

Bamwe mu baganiriye na Rwanda Daily News bagize bati:" Mu kagari ka Gakorokombe nta n’ishuri na rimwe tugira ryaba iry’inshuke, iribanza cyangwa segonderi."

"Turifuza ishuri hafi abana bacu bariga kure cyane, umwana akora ibirometero nka 6 agiye kwiga. Urumva ko badafata neza amasomo."

Munezero Eugene umunyabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gakorokombe nawe yemeza ko iki kibazo gihari, ndetse akagaragaza ko bituma bahura n’ikibazo cy’abana bata amashuri.

Manzi Theogene, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko umwaka utaha hazubakwa ibyumba by’amashuri abanza kuko ngo iki kibazo kimaze igihe kinini.

Abana bo muri aka kagali ka Gakorokombe bamwe biga mu kagali ka Bibare na Mamfu ho muri uyu murenge ndetse abandi bakiga mu murenge wa Remera na Murambi bahana imbibi hose urugendo rukaba ruri hejuru y’ibirometerobitatu na bitanu.

Seraphine Uwineza Pamella/Gatsibo


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Eric   |   ku wa 18/09/2018, Saa 12:23

    bikosoke kukobirababaje

Tanga igitekerezo

-->