Gatsibo: Abahinzi b’umuceri ba COPRORIZ ngo ntibabonera amafaranga y’umusaruro wabo ku gihe

Yanditswe na UWINEZA Pamella Kuwa 2/12/2017, Saa 08:27:47 Yasuwe inshuro 313

Ikibazo cy’abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Ntende giherereye mu karere ka Gatsibo batinda kwishyurwa kandi baratanze umusaruro wabo kuri koperative yabo ya COPRORIZ Ntende ni kimwe mu kibahangayikishije.

Muri iki gishanga giherereye mu murenge wa Rugarama abahinzi bavuga ko bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 900 ariko ngo bose baracyakoresha uburyo bwa kera.

Ibi byagarutsweho ubwo iyi koperative yatahaga Guest House igezweho yujujwe n’abanyamuryango ubwabo ndetse haba n’ihererekanyabubasha ku bayobozi b’iyi.

Umwe muri aba bahinzi yagize ati: “ Tugize amahirwe twajya dusarura amafaranga ari hafi kuko tujya dutinda kwishyurwa kandi tuba twarashoye rimwe na rimwe ayo twagujije.”

Undi na we ati: “ Mu byukuri hari igihe tugemura umucei uruganda rugatinda kwishyurwa, ariko ubu badusobanuriye ko bitazasubira.”

Iyi koperative yatashye Guest House igezweho yubatswe n’abanyamuryango ubwabo

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi Fulgence Nsengiyumva avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro, yabasabye gukoresha ikoranabuhanga ariko kandi koperative zikajya zikemura ibibazo by’abanyamuryango ku gihe.

Yagize ati: “ Hari imyumvire tugomba guhindura, abantu hari ubwo bamenyera ibyo basanzwe bakora ntibihinduke ako kanya kuba koperative urwego igezemo idakoresha imashini mu gusarura ni ukuyishakira aho ibyo bikoresho byashoboka kuboneka, ariko ngira ngo kuba uruganda rutinda kwishyura abaturage ni ikibazo abantu barebera mu rwego rw’uruganda , rwagombye kubona umusaruro rukishyura abaturage.”

Kuri hegitari imwe iyi koperative yeza toni 5 n’igice z’umuceri.

Koperative Coproriz Ntende yatangiye mu mwaka wa 2003 n’abanyamuryango bagera kuri 500,ariko kuri ubu ifite abagera ku bihumbi 3700.

Inzego zitandukanye zifatanyije na COPRORIZ mu gutaha Guest House

Seraphine Uwineza Pamella


      

Tanga igitekerezo

-->