Gashora:Urubyiruko rwibumbiye muri Peace Club rwiyemeje kuba umusemburo w’ibyiza

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/10/2017, Saa 12:26:40 Yasuwe inshuro 969

Rwanda for Peace Club Gashora, igamije kubaka amahoro arambye ikomeje guhindura imibereho y’abatuye mu duce tunyuranye tugize umurenge wa Gashora.

Urugero rwa hafi ni igikorwa cyo kuwa 21/10/2017 aho Humura Rwanda for peace club Gashora bakoze igikorwa cyo gufasha Nikuze Collette wabaga mu nzu y’ibyumba bitatu na salo ariko akaba yakoreshaga icyumba kimwe na salon hagati barahafunze kubera ubushobozi buke bwo kutagira inzugi n’amadirishya.

Umwe mu bagize iri tsinda yagize ati: "Hashingiwe y’uko twari twaramutereye igishahuro ku nzu byatumye dufata umwanzuro wo kumukingira inzu ndetse agakoresha inzu yose nk’uko byakagombye.Twamuguriye Inzugi 2 n’amadirishya 4."

Iri huriro rigizwe n’abantu 37,abakobwa 20 n’abahungu 17. Bimwe mu byo bakora bigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda akanarugeza kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugirango rutazasubira inyuma ahubwo rwubaka u Rwanda rushya.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    bagire sam   |   ku wa 23/10/2017, Saa 17:51

    nibyiza pe nibakomereza aho kuko nibyiza ko urubyiruko ruba umusemburo wibyiza byose biteza igihugu cyacu imbere nabanyarwanda bose

  • 2

    Tuyishimire olivier   |   ku wa 4/11/2017, Saa 11:30

    Rwose nibyiza ko igihugu cyacu kizamurwa n’amaboko y’abana bacyo. Urwo rubyiruko congz

Tanga igitekerezo

-->