Gasabo:Olivier Nduhungire arasaba urubyiruko rusoje itorero gukomera ku muco

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/01/2018, Saa 17:40:03 Yasuwe inshuro 682

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga Ubutwererane, n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba akaba n’umwe mu bagize Guverinoma ushinzwe kureberera akarere ka Gasabo Amb. Olier Nduhungirehe aragira inama urubyiruko rw’intore ko niba rushaka iterambere rugomba gukomera ku muco.

Ibi yabivugiye kuri sitade nto i Remera ubwo yasozaga itorero ry’Inkomezabigwi ikiciro cya 6 ryari rimaze igihe kingana n’icyumweru rikorerwa ku ma site 6 yo mu karere ka Gasabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru , Amb. Nduhungirehe yagize ati:" Nababwiye ko nta terambere rishoboka ridashingiye ku muco."

Ibindi bikubiye mu butumwa Amb. Nduhungirehe yagejeje kuri urwo rubyiruko ni ukurangwa n’umuco wo gukunda Igihugu,guharanira kugira ubuzima buzira umuze ndetse no kwihata kwiga ubumenyingiro hagamijwe kwishakira imirimo.

Nkurunziza Eric, umwe mu batozwa waturutse mu murenge wa Ndera

Nkurunziza Eric wo mu murenge wa Ndera we avuga ko iri torero arikuyemo amasomo azashyira mu bikorwa ageze ku rugero harimo kwimakaza umuco w’isuku ndetse no kuremera abatishoboye bigendanye n’ubushobozi bwe.

Ati :"Nkange nize Ubwubatsi rero numva nzatanga umuganda wo kubaka mu gihe hazaba hari umuturanyi ukeneye ubu bufasha."

Urubyiruko rwasoje itorero none rugomba guhita rukomereza mu bikorwa by’urugerero bizatangira ku itariki ya 15 Mutarama 2018,aho bazakora ibikorwa rusange by’iterambere byiganjemo ibyo bazaba barashyize mu mihigo yabo.

Amb. Nduhungirehe yabwiye uru rubyiruko ko nta terambere rishoboka ridashingiye ku muco
Intore yasabaga umutoza mukuru mu karere ka Gasabo gusoma ku ntango
Intore zagaragaje ukudasobanya ubwo ziyerekanaga
Umukorongiro ni kimwe mu byo batojwe
Ifoto y’urwibutso

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Munyemana jean baptiste   |   ku wa 14/01/2018, Saa 18:49

    Gasabo mukomereze aho, Kandi ibyo intore zo kurugerero zivuga ko zizabikora, birashoboka koko, bafite indangagaciro yo gukunda Igihugu nkuko zabitojwe, Inzego za Leta zibabe hafi zikorane nabo ubumenyi butandukanye bafite, buzagirira umumaro munini bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Tanga igitekerezo

-->