Gasabo: Karegeya wishe umugore agatera imboga aho yamushyinguye yemeye icyaha nta mananiza

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 9/03/2018, Saa 12:11:32 Yasuwe inshuro 1194

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Werurwe 2018, urubanza ruregwamo Karegeya Alfred ushinjwa kwica umugore we Mukeshimana Marie Rose mu Ukwakira 2017 akamuhamba munsi y’urugo yarangiza agatera imboga ku mva.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame ahitwa muri CER hafi y’ibiro by’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera; Karegeya yemera icyaha.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ko yishe umugore we amuziza kumusuzugura, ngo yaranamutukaga, byongeye ngo yamutukiye umuryango ku buryo wari utagikandagira mu rugo.

Yavuze ko yahengereye umugore we amaze kuryama, afata inyundo yari afite ayimukubita mu mutwe aramwica. Yakomeje avuga ko yahise amushyira mu cyobo yari yaracukuye ngo azashyiremo umwanda w’ubwiherero bwari bugiye kuzura.

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Karegeya bunavuga ko yari yarateguye umugambi wo kwica umugore we, ko n’icyo cyobo ari cyo yari yaragicukuriye.

Umucamanza yabajije Karegeya icyo avuga ku gihano yasabiwe, ahita asubiza ngo
mwampa ibiniga cyangwa ibitaniga nta cyo nakongeraho ni umucamanza ubigena.

Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 29 Werurwe 2018.(Igihe)

Photo:Umuseke


      

Tanga igitekerezo

-->