Gasabo: Hatashywe ibyumba by’amashuri 36 byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 17/01/2018, Saa 13:40:13 Yasuwe inshuro 953

Kuri uyu wa 2, ku rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru ya II ,Umurenge wa Kacyiru,mu karere ka Gasabo, hatashywe icyumba cy’isomero, icy’ikoranabuhanga ndetse n’icy’imyidagaduro.

Ni mu gihe mu murenge wa Rutunga ku mashuri abanza ya Gasabo hatashywe ibyumba by’amashuri 4 muri gahunda yo gutanga uburezi bufite ireme kandi butangiwe ahantu heza.

Ibyumba byatashywe byashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida Paul Kagame ubwo yari kumwe na Ministri w’intebe wa Ethiopia ,hakorwa umuganda rusange wabaye tariki ya 29 Mata 2017.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Dr. Isaac Munyakazii ibi bikorwa byombi byitezweho gutanga ireme ry’uburezi.

Yagize ati:" Iki gikorwa kizafasha gutanga ireme ry’uburezi kandi ritangiwe ahantu heza."

Rwamurangwa Stephen uyobora akarere ka Gasabo

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo bwana Rwamurangwa Stephen ashimira ingabo kuba zarakoze iki gikorwa mu buryo bwihuse kandi bunoze.

Muri uyu mwaka akarere ka Gasabo kubatse ibyumba by’amashuri 26 ndetse n’ubwiherero 36 hiyongereyeho n’ibyumba by’irerero 3 (CDC) byose hamwe byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 316.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye


      

Tanga igitekerezo

-->