Gasabo:Hagiye kuburanishwa urubanza rw’umugabo wishe umugore we agatera imboga aho yamushyinguye

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 9/03/2018, Saa 09:14:52 Yasuwe inshuro 255

Muri iki gitondo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimuriye ikicaro cyarwo mu kagali ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera ,mu Karere ka Gasabo ngo ruburanishe mu ruhame aho icyaha cyabereye urubanza Ubushinjacyaha buregamo Karegeya Alphred Ku Cyaha cyo kwica uwo bashakanye no kumushinyagurira kuko yateye imboga hejuru yaho yamushyinguye .

Kugeza ubu urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa rwamaze kugeza ushinjwa ahabereye icyaha.

Hari n’imbaga y’abaturage benshi baje kumva uru rubanza nkuko umunyamakuru wa RWANDA DAILY NEWS uhibereye abyemeza.

Turaza Kubagezaho uko urubanza rwagenze.

Umugabo utuye mu Mudugudu w’Amarembo II, Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, akurikiranyweho kwica umugore we akamushyingura munsi y’urugo yarangiza agatera indabo ku mva ye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2017,nibwo Polisi yahawe amakuru y’uko Mukeshimana Marie Rose w’imyaka 38 y’amavuko wari umugore wa Karegeya Alfred w’imyaka 45 yishwe. Aba bombi bakaba bafitanye abana babiri barimo umwe wiga mu mashuri yisumbuye.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangarije Iitangazamakuru ko bakimara kubona ayo makuru bahise bata muri yombi Karegeya.

Sp Hitayezu akomeza avuga ko bagiye mu rugo rwa Karegeya aho yari yababwiye bagasangamo umubiri wa Mukeshimana.

Abaturanyi ba Karegeya na Mukeshimana babwiye Polisi ko muri uru rugo hahoraga amakimbirane, ashobora kuba ariyo nyirabayazana wo kwicwa k’uyu mugore.


      

Tanga igitekerezo

-->