Gakenke:Bakererwa ishuri bagiye kwishakira amazi mu mibande yo gutekesha ibyo barya ku ishuli

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/03/2018, Saa 08:18:04 Yasuwe inshuro 322

N’ubwo hashyizweho gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuli mu bigo bifite uburezi bw’imyaka 9 na 12, hari ahakigaragara imbogamizi nk’aho bamwe mu banyeshuli bivomera amazi yo guteka, rimwe na rimwe bikabaviramo gutangira amasomo bakerewe bigasubiza inyuma ireme ry’uburezi.

Umunyamakuru wa RWANDA DAILY NEWS yasuye bimwe mu bigo bifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu Karere ka Gakenke maze bamwe mu banyeshuli bamubwira ko iyi gahunda igifite imbogamizi nkaho ku bigo bimwe nta mazi ahaba ku buryo abanyeshuli aribo bivomera.

Ku rwunge rw’amashuli rwa Bwenda twahageze mu masaha ya saa 10h00 abanyeshuli bari gukina.

Bamwe mu banyeshuli bari gukina agapira abandi bakoze udutsinda baganira, gusa hari n’abandi bari kugenda bagaruka abasore bikoreye amajerekani ku mutwe, abakobwa bo batwaye indobo zirimo amazi kandi ibi byose bakabikora bambaye umwambaro w’ishuli.

Uwababona atahasanzwe yakeka ko bari mu gihano ari nabyo byamuteye tubabaza impamvu yo kuvoma mu gihe cyo kwiga maze bavuga ko ishuli ryabo amarobine yapfuye.

Bagize bati:” Impamvu ubona turi kuvoma, ni uko amarobine hano mu kigo yapfuye. Ubusanzwe hano abanyeshuli nitwe twivomera amazi yo kudutekera ibyo turya. Impamvu ubona turi kuvoma aya masaha, ni uko mu gitondo tutayazanye tuje kwiga kuko twari dufite Ibazwa kandi tutifuza kuyikererwa.

Kuri iki kigo ngo ubusanzwe iyo umunyeshuli aje kwiga aza yitwaje mazi,yaba atayazanye akaza kwiyeranja akayavoma mbere y’uko saa sita zigera.

bavuga ko bahangayikishijwe no kuba bajya ku zana amazi munsi y’umusozi bigatuma badakurikira masomo yabo uko bikwiye.

Bamwe bati:"Kubona umunyeshuli uvoma yamabaye ishati y’umweru wanatura ntibanagauhe nayo koga icyunzwe, cyane ko tuvoma munsi y’umusozi ni ikibazo kiduhangayikishije. Turuhuka kuvoma ari uko imvura yaguye bagakoresha ay’imvura. "

Aba banyeshuli ikibazo cyo kwivomera amazi bagisangiye n’abiga ku rwunge rw’amashuli rwa Kamubuga ariko bo hakiyongeraho kuvoma nayo koza ibyo baririyeho.

Bose icyo bahuriyeho kandi ngo ni uko bibabuza kwiga neza kuko n’igihe bamaze kurya bagakwiye kuruhuka ngo basubire mu ishuli batekanye bamwe bamunauka mu gishanaga kuvoma.

Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Gakenke Aime Farancois Niyonsenga, twavuganiye ku murongo wa telefoni maze avuga ko iki kibazo kiri mu nzira gikemuka.

Yagize ati:” Hari ibigo by’amashuli bigera kuri 3 iki kibazo cyagaragayemo,ahambere ni ku rwunge rw’amashuli rwa Rukura, ikibazo cyabayeho hari ahabakozi bakoraga amatarasi y’indinganire basa n’abaca amatiyo ariko bimaze kumenyekana abashinzwe iby’amzi bagiye yo icyo kibazo ubu kiri hafi gukemuka. Ahandi ni ku rwunge rw’amashuli rwa Kamubuga hariya ikibazo cyatewe n’amatiyo ashaje ariko tunagira ikibazo cy’uko hariya ari ahantu hari umusozi twashatse indi soko dushaka umufatanyabikorwa kugirango iyo soko bayikabute icyo kibazo nacyo kiri kugenda gikemuka.”

Mu mwaka wa 2010 Leta y’u Rwanda yagabanije inguzanyo yahabwaga abanyeshuri ba Leta bigaga mu mashuri makuru, amafaranga yabatangwagaho ashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira aya mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12.

Ministere y’uburezi ivuga ko aya mashuli yatanze umusaruro igendeye ku manota aba yavuye mu bizamini, aho bene aya amashuli atsindisha ku kigereranyo kiri hagati ya 98% na 100%.

Gusa ariko hamwe na hamwe hakaba hakigaragaramo imbogamizi nk’aho abanyeshuli bamwe isaha yo kurya harya bamwe bagasigara hanze, abandi bakajya ku ishuli bitwaje inkwi zo guteka.


      

Tanga igitekerezo

-->