Gakenke: Akarere karashinja ba Diregiteri kwica ireme ry’uburezi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/02/2018, Saa 11:58:48 Yasuwe inshuro 824

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Gakenke bwana Aime Francois Niyonsega arashinja abayobozi b’ibigo by’amashuri muri aka karere kwica ubuzima bw’abana barera.

ibi yabigaragarije mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye, abashinzwe uburezi mu mirenge n’intumwa zigize itsinda ry’intumwa za Ministeri y’uburezi ubwo zari mu gikorwa cyo kugenzura uko uburezi buhagaze mu gihugu.

Aime Francois Niyonsega ati:"Ni mwebwe mufite inshingano zo gukurikirana abarimu mukamenya ibyo bica mukabivuga akarere kagakurikiza amategeko abo barimu batandukiriye bakavamo aho gukomeza kuroga abana. Muri abafatanyacyaha ,ahubwo ni na mwe mwabishinjwa."

Uyu muyobozi kandi yaciye amarenga ko bamwe mu bayobozi b’ibigo bashobora kwirukanwa.

Ati:"Turimura diregiteri ikizakurikiraho ni ukumwirukana hari ubwo bingora koroshya nkabivuga uko biri."

Ababyeyi babwiye Rwanda Daily News ko basanga hakwiye ibihano mu burezi dore ko ngo usanga hari abarimu bita ku bana bamwe, abandi bakaza bakerewe bakanitahira kare bitwaje gutaha kure.

Ku ruhande rwa ba Diregiteri bavuga ko inyubako zidahagije kandi zitagezweho ari zo ntandaro yo kudindira kw’ireme ry’uburezi.

Mu karere ka Gakenke hari amashuli y’inshuke 131, abanza 118, amashuli yisumbuye biga babayo 14 ayisumbuye yabiga abataha iwabo akaba angina na 42.

Intumwa za MINEDUC zasuye ibigo bisaga 20 bimwe basanga bifite umwanda, imisarani idakoze neza, amashuli ashaje cyane kandi atarimo sima, abarimu bagira umwanda, abanyeshuli bari mu mwaka wa Gatanu batazi kwandika, n’ibindi.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Kubwimana Danny   |   ku wa 22/02/2018, Saa 09:10

    Nukuri Birababaje Kumva Hakiri Abaarezi Babacanshuro Birakwiyeko Bagomba Kujyenzurwa Cyane Bakareba Ko Buzuza Inshingano Zabo Neza Kdi Ko Bafite Ubumenyi Buhajyije Kubyobijyisha. Kuko Bitabaye Ibyo Twazakomeza Kubona Abitwako Baranjyije Secondary Ariko Kwisoko Ryumurimo Arabaswa Murumvako Iterambere Twabadutejyeye Kuribarwanda Rwejo Nihafi Yantawo. Thx

  • 2

    hey man   |   ku wa 22/02/2018, Saa 16:28

    Ariko nico gituma uburezi bupfuye urwego rwohejuru rushinja abohasi ko aribo bica ireme Kandi n’abo haribyo basabwa gukora bataba bakoze hazabe inama yumushi

  • 3

    IMBUGA   |   ku wa 22/02/2018, Saa 19:40

    Ariko ko muri abanyarwanda, harya akanwa karya ntiwumve iyo kavugije induru bigenda bite? Ko ntagihe mwarimu atatakambye asaba kwibukwa, abo bayobozi bamumariye iki? Harya ubwo bumva ko kumwirukana hatari ubwo waba umugisha kuri we agahumuka amaso muri business! Niba umuhinzi cg umworozi utazi no gusoma ashobora gukora agatera imbere, harya mwarimu ni umunyamibare mike cyane kuburyo yirukanwe atahinga agatera imbere? Uwo mu HT ngo inyubako zitajyanye n’igihe zidindiza ireme ry’uburezi!Birababajel Bashakire umuti ahandi bareke kugenda kuri mwarimu. Mbese ko nta mwaka hatavuka abahanga n’abaswa, kuki twe kera twigaga tugatsinda? Muve ku giti dore umuntu! Ntaho nabonye umwana arusha uburenganzira mwarimu, jye hari ikigo duturanye usanga abana bageza saa 9:00 bakiza kwiga nyamara mwarimu ukerewe umunota ahura n’ibibazo mugihe abo bana nta gitsure, dore ko no guhana umwana bisigaye ari icyaha. Ubwo se ibyo ni ibiki ko kera twahanwaga ntitwigaga tugafata! Ahaaa! Mwarimu we waragowe jya wihangana!

Tanga igitekerezo

-->