Gakenke: Abanyeshuli bagiye gukora icya leta batazi uko ibitabo bisa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 16/02/2018, Saa 10:30:25 Yasuwe inshuro 764

Mu gikorwa Ministere y’uburezi irimo cy’ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi, abanyeshuli bazakora ibizamini bisoza amashuli bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ibitabo bikubiyemo integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi n’ubukesha, Competance Based Curriculum CBC.

Bamwe mu banyeshuli biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye bo mu karere ka Gakenke bazakora ibizamini bisoza amashuli bavuga ko iyi gahunda ya CBC yaje bari mu wa Kane bimuka nta bitabo byo mu wa Kane baciye iryera.

Bageze mu wa Gatanu, hasohoka ibyo mu wa Kane, nabwo barinda bajya mu wa gatandatu batabonye ibitabo byo mu wa Gatanu.

None kuri ubu ngo bageze mu wa Gatandatu nabwo ibitabo byo mu wa Gatanu bitarasohoka, mu gihe ibyo mu wa Gatandatu byo batarabica iryera kugera magingo aya.

ibi ni byo bibatera kugira amakenga y’amanota bazabona mu bizamini bazakora bisoza amashuli.

Bati:" Dutangira CBC Curriculum nta bitabo bihagije byari bihari kandi tugomba gukora ikizamini cya leta, byumvikane ko nuburyo ki ikizamini cya leta kizategurwa nabyo ntabwo tubizi. "

Intumwa za Ministere y’uburezi zihumuriza aba banyeshuri zibabwira ko ibitabo biri hafi kuboneka.

Uwimana Innocent ni umukozi muri REB ushinzwe amahugurwa n’imicungire mu bigo by’amashuli akaba ari n’umwe mu ntumwa za Ministere y’uburezi.
Ati: " Turatekereza ko bidatinze ibitabo bizaba byabonetse."

Ministere y’uburezi ivuga ko integanyanyigisho ya mbere yari ishingiye ku bumenyi gusa. Ikaba yarahinduwe kugirango bibe ubumenyi, ubushobozi n’ubukesha.

Iyi Ministere ikavuga ko hari ibbitabo byamaze kugera ku mashuli ibindi bikaba biri mu nzira kandi umubare wabyo ukazagenda wongerwa.

Bibaye ibikubiye muri ibyo bitabo bizabazwa mu kizamini cya leta, nta gushidikanya ko impungenge z’aba banyeshuri zaba zifite ishingiro, ndetse n’umusaruro w’amanota waba iyanga.


      

Tanga igitekerezo

-->