Gakenke: Abana batewe inda z’imburagihe bahangayikishijwe n’uko abazibateye babihakanye

Yanditswe na Kuwa 21/12/2018, Saa 13:35:55 Yasuwe inshuro 270

Bamwe m ubana bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda z’imburagihe baravuga ko n’ubwo bafashijwe kwandikisha abo bibarutse, ariko bagihangayikishijwe n’uko abo babyaranye bibihakanye nti banabafashe kurera abana.

Ibi, babitangaje ubwo muri aka karere hasozwaga igikorwa cy’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Kevine w’imyaka 15, ni umwe mu batewe inda z’imburagihe. Kuri ubu, ahetse umwana ufite amezi arindwi n’igice. Avuga ko, umugabo babyaranye yihakanye umwana ko aruwe, kuri ubu akaba ariwe wifasha muri byose.

Yagize ati:"mu kurera umwana byose ndifasha. Papa w’umwana aba yidegembya, ariko ndishimira ko umwana yamaze kwandikishwa mu bitabo by’irangamimere."

Uyu mwana w’umukobwa anavuga ko umwana we na Se wamubyaye ikizamini cya DNA kugira ngo ise w’umwana amenyekane.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois yavuze ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya icyorezo cy’ihohotera rikorerwa abana.

Yagize ati:"Mu karere ka Gakenke, ikibazo cyo gusambanya abana naho kirahari kuko dufite abana basaga 194 muri uyu mwaka turimo dusoza wa 2018. Muri aba bana, abagera kuri 67 ni bo bamaze gukorerwa amadosiye muri RIB, mugihe 60 ari bo bemeye abana., tukaba rero twarahagurukiye kubirwanya twese."

Gakenke ni Akarere gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi Magana atatu na mirongo inani (380.000) batuye mu mirenge 19. Muri aka karere, muri uyu mwaka wa 2018 kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu ugushyingo hagarajwe ko abana bari munsi y’imyaka 18 abagera ku 194 basambanyijwe ku ngufu baterwa inda.

Muri aba bana batewe inda z’imburagihe, abagera kuri 67 bamaze gukorerwa dossier muri bo abagera kuri 60 abateye aha bana bamaze kubyemera.


Isabella Iradukunda Elisabeth RDN/ Gakenke


      

Tanga igitekerezo

-->