France: Yagarutse ku isi amahoro avuye gusura indi mibumbe iri mu kirere

Yanditswe na Kuwa 2/06/2017, Saa 18:42:30 Yasuwe inshuro 495

Iki gikorwa cyiswe nko kugerageza amahirwe n’ubumenyi Thomas Pesquet umufaransa avuyemo mu gihe cy’amaezi 6 cyo gusura indi mibumbe iri mu kirere ngo yabashije kugenda ibirometero bisaga 400 mu kirere nk’uko amashusho y’ikigo gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere NASA abigaragaza.

Thomas Pesquet ngo yifashije icyogajuru cya kompanyi y’Abarusiya Russe Oleg Novitskiy cyo mu bwoko bwa Soyouz MS-03 ngo yabashije kuzamuka ikirere agenda ahasaga ibirometero 400 kandi abasha gufata amafoto ndetse asura n’ibice bimwe na bimwe byo ku mibumbe yo mu kirere.

Thomas Pesquet yatangaje ko ku isaha ya saa kumi z’I Paris mu Bufaransa aribwo byari biteganijwe ko agera ku isi akagwa mu gace kiswe steppes kazakhes ahari imicanga yo mu butayu.

Thomas Pesquet avuga ko mu gihe amaze icyogajuru yakoresheje cyari gifite uburyo bubiri bwo gusohokeramo kandi ari nacyo cyamufashije kwirebera icyo yise inararibonye akuye mu kirere azifashije mu bushakashatsi mu kigo NSA.

Thomas Pesquet ubusanzwe akorera ikigo kitwa Agence spatiale européenne nk’umuntu ufata amafoto. Iki kigo cyemeje ko bakurikije amafoto yafashwe n’icyogajuru ubwo yari mu kirere ari amafoto meza yerekana ibintu byiza, ariko hakaba hazafatwa umwanya wo gusesengura aya mafoto ngo turebe niba nta yindi mitungo iri ku yindi mibumbe yaba isa no ku isi.

Thomas Pesquet ubwo yatangiraga iyi gahunda yo kwereza mu kirere yagiye ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter bituma abantu barenga ibihumbi 500 bamukurikira binyuze kuri twitter.

Ukugaru ka ku isi kwaThomas Pesquet na mugenzi we wamufashaga ngo byakurikirwanywe ku mashusho kugeza bageze ku isi nk’uko ikigo NASA cyabitangaje.

Ni inkuru dukesha France 24

Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->