France: Perezida Macron ahangayikishijwe n’iyicwa ry’abambasaderi hirya no hino ku Isi

Yanditswe na Kuwa 31/08/2017, Saa 10:43:34 Yasuwe inshuro 231

Gahunda Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yibanzeho mu nama ikomeye yagiranye n’abahagarariye ubufaransa mu bindi bihugu, ni kurwanya iterabwona ahanini yibanda ku iterabwoba rikorerwa abambasaderi.

Iyi nama ikaba yari igamije gushyiraho imirongo migari mu rwego rwo kwirinda iterabwoba rikomeje kwiyongera ku isi ndetse rigahitana umubare munini w’abatuye isi muri rusange. Icyakoze intego zikaba zira ukurebera hamwe uburyo abategetsi mu bufaransa bacungirwa umutekano ndetse no kugenzura ibitero bikorwa n’imitwe igendera ku mahame ya kislam.

Ni ku nshuro ya mbere nyuma yo gutorerwa kuba umukuru w’igihugu cy’ubufaransa, Perezida Emmanuel Macron nibwo yakoranye inama n’abahagarariye ubufaransa mu bindi bihugu ku isi baganira ku kibazo cy’iterabwoba n’uburyo ryakwirindwa.

Mu biganiro bye yasobanuye ko kugirango isi yoroherwe n’ikibazo cy’iterabwoba hakwiye gukemura ibibazo bigaragara muri za politiki mu turere runaka ndetse no kongera ingufu mu mikorere n’imikoranire.

Ku mugabane w’uburayi ngo hakwiye kongerwa ndetse no guteza imbere impinduramatwara mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi bikagira ubufatanye aho gutatanya ingufu.

Hari kongerera ingufu umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi mu rwego rw’ubukungu, kurebera hamwe ikibazo cy’abimukira ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.

Mu burasirazuba bwo hagati Perezida Emmanuel Macron yasabye ko amakimbirane karande yaranze Israheli na Palestine yakemuka ndetse bagafasha kugarukana amahoro mu gihugu cya Syria na Irak.

Ku mugabane w’Afurika Perezida Emmanuel Macron yahise ashyiraho intumwa yihariye mu gace ka Sahel ndetse asaba ko hatezwa imbere ibihugu abimikira baturukamo mu rwego rw’ubukungu.

Yanasabye ko habaho inama y’ihuriro rigamije guteza imbere imikoranire hagati y’ubufaransa n’Afurika.

Naho politiki yo muri Amerika yepfo, Perezida Emmanuel Macron yasabye ko hakwiye inzira y’ibihano kuri Perezida wa Venezuela kuko akomeje kurangwa n’igitugu kandi abaturage batamushaka.

Ibyo bikaba bituma abaturage bakomeje kugwa mu myigaragambyo nyamara Perezida Nicolas Maduro arebera

 Ni inkru dukesha France 24/ Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->