FESPAD isigiye iki abatuye i Huye?

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 2/08/2018, Saa 09:02:44 Yasuwe inshuro 686

Abaturage bo mu karere ka Huye baravuga ko iserukiramuco nyafufrika ry’imbyino FESPAD ryabafashije kurushaho kumenya imbyino zitandukanye ziranga umuco wa bimwe mu bihugu byaryitabiriye.

Minisitiri w’umuco wo mu gihugu cya Burkinafaso Abdoul Karim Sango yasabye ibihugu bya Afrika uko bigenda birushaho gutera imbere guhora bishyira imbere no gusigasira umuco wabyo.

Mu mihanda yo mu muyi wa Huye aho carnaval cyangwa se umutambagiro wa FESPAD wanyuze, abantu b’ingeri zose barimo abana, abakuru n’abasaza bari babukereye, baje kureba imbyino ziranga umuco wo mu bihugu bya Burkinafaso ndetse na RD-Congo.

Nk’uko babivuga ngo bishimiye ahanini kumenya imbyino gakondo zo muri ibyo bihugu.

Bati:”Twishimiye kubona imico itandukanye cyane cyane abanya Burkinafasso twabonye ibicurangisho byabo byifitemo umwihariko ndetse n’abanyarwanda wabonaga basa neza babyina imbyino zikunzwe mu muco wacu, icyatunejeje kuba congo man ni uko bazi kubyina kandi bazi kwigaragariza ababahanze amaso muri make iri serukiramuco ritweretse ko Africa twese turi bamwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yibukije abitabiriye ibyo birori, ko umuco ari isoko ry’ubumwe n’isoko ryo kwigira.

Yagize ati:"Muri iyi minsi 4 FESPAD imaze, nyuma yo kunyura Kigali, Rwamagana kugera hano turi I huye, tugenda tubona ko turi bamwe. Nkuko twabibonye u Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afrika ubona ibintu bigenda neza. U Rwanda ni igihugu ibindi bihugu byo muri Afrika byishimira kuko urugero rw’u Rwanda ni kimwe mu bihinyuza bamwe bagitekerekeza ko Afrika idashobora gutera imbere. "

Itsinda Ominatago ryasusurukije abitabiriye FESPAD

Mbere yo gutangira umutambagiro ‘’Carnaval’’,wambimburiye ibirori by’iserukiramuco nyafurika ry’imbyino FESPAD, amatorero atandukanye y’imbyino aturuka mu ibihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abo muri Burkinafaso bari kumwe n’ababaherekeje, basuye ishami ry’ingoro ndangamurage rya Huye ribumbatiye amateka y’imibereho y’abanyarwanda, mbere y’umwaduko w’abakoloni.

Uyu mutambagiro wakomereje mu mujyi wa Huye, kugera mu Irango, bagakora urugendo rugaruka, basoreza kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ari naho ibirori nyirizina byabereye.

RAFIKI E.G/Rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->