Espagne:Itegeko ryemera kamarampaka y’ubwigenge bw’intara ya Catalogne ryasubitswe

Yanditswe na Kuwa 13/09/2017, Saa 10:21:58 Yasuwe inshuro 198

Itegeko ryari ryatowe mu cyumweru gishize n’ intumwa za rubanda zikomoka mu ntara ya Katalunya, bagashyiraho n’itariki ya 1 Ukwakira nk’umunsi w’amatora ya kamarampaka,ibyo bikurikiwe n’icyemezo cy’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga aho rwemeje ko hasubikwa gutara itegeko ryemerera intara ya Katarunya kwigenga.

Iki cyemezo kikaba kitashimishije abatuye intara ya Katalunya, bavuga ko batazacogora mu gukomeza umugambi wabo kandi n’abayobozi bo mu ntara ya Katarunya nabo bakaba natazahwema kugaragaza icyifuzo cyabo.

Ubushinjacyaha bwo mu ntara ya Katalunya bwasabye inzego z’umutekano gucunga umutekano mu buryo bukomeye kandi bakomeze kugenzura ibyangombwa ko bikubiyemo ibyangombwa by’amatora.

Inzego z’umutekano zikaba zigiye kongera imikoranire n’inzego z’ubuyobozi bwo mu ntara ya Katalunya mu rwego rwo kwirinda ko havuka imvururu hagati yabashaka ubwigenge n’abatabikozwa.

Kugeza ubu rero ikibazo cyo guharanira ubwigenge bw’intara ya Katalunya cyateje urwikekwe ndetse no kwirema ibice mu baturage, ibi bikaba byaraturutse ku ikusanyabitekerezo ryagaragaje ko 41% bemeje ubwigenge bw’intara ya Katalunya na 49% babyamaganira kure. Kuri uyu wa mbere abantu ibihumbi n’ibihumbi bakaba bari bazindukiye mu mihanda bagaragaza ko bashaka ubwigenge bw’intara ya Katalunya.

Ni inkuru dukesha euro-news/Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->