England: Ipawundi ryataye agaciro cyane nyuma y’ibipimo by’amajwi

Yanditswe na Kuwa 9/06/2017, Saa 08:04:00 Yasuwe inshuro 196

Amasoko y’imigabane yari yiteze intsinzi idasubirwaho y’ishyaka rya Ministiri w’Intebe, Theresa May, ariko kugeza ubu uko ibintu bimeze, ndetse n’ibipimo by’amajwi byakusanyijwe nyuma y’ifunga ry’ibiro by’amatora, byagaragaje ubwiganze bw’ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative.

Ku wa Kane nijoro ipawundi (ifaranga rikoreshwa mu Bwongereza) ryaguye ugereranyije n’idolari ku kigero cy’ibice bibiri n’igice. ryavunjaga amadolari 1.27.

Ryongeye kuzamuka gato ariko isoko ry’imigabane riracyabigendanamo ubwitonzi.

Kubera ibipimo by’amajwi byafashwe nyuma y’amatora, hari urujijo ku ntsinzi y’ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ku ishyaka ry’aba Conservative ibi bikaba byatera igihu mu rwego rw’ubukungu ndetse no gukerereza ibiganiro Ubwongereza bugomba kugirana n’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi, EU, bizwi nka ’Brexit’, nyuma y’uko Ubwongereza butoreye kuva muri uyu muryango.

Ibiceri by'ipawundi

Ibimenyetso biragaragaza ko Conservative rishobora kubona amajwi menshi ariko rigatakaza imyanya 17 mu nteko ishinga amategeko, byitezwe ko rishobora kubona imyanya 314.

Ipawundi ryari rimaze iminsi rimeze neza mu ruhando rw’amasoko y’imigabane ku rwego mpuzamahanga.

Neil Wilson, umusesenguzi mukuru w’ikigo cy’imigabane cyitwa ETX Capital yavuze ko ibipimo by’amajwi byatangaje amasoko y’imari ku buryo butangaje.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->