Dufite ubumenyi bwa ntabwo ku mategeko nibaduhugure tureke kubeshya abemera Imana-Abanyamadini

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/04/2019, Saa 12:00:08 Yasuwe inshuro 164

Ibi babigarutseho mu biganiro byateguwe n’ umuryango wa Ihorere Munyarwanda n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere ka Kamonyi kubijyanye n’ubutabera bukwiye guhabwa abaturage bahohotewe.

Muri ibi biganiro aba banyamadini n’Amatorero bavuga ko bidakwiye ko bakomeza gukemura ibibazo bifashishije ibyanditswe byera ahubwo bagafasha leta kwereka abarenganyijwe aho bashobora kubariza ibibazo byabo.

Pasteur Jerome Bizimana akuriye Abanyamadini n’Amatorero muri aka karere ndetse akaba akuriye itorero ry’abaperisibiteriyeni muri Paruwasi ya Remera avuga ko bidakwiye ko abakirisitu babo bahohoterwa nkaho amategeko adahari ngo abarenganure kuko akenshi usanga bayoba kubera ko uwakabayoboye nawe nta bumenyi afite bufatika.

Yagize ati" Imana ishaka ubutabera nyabwo kuko nayo ica imanza zitabera ariko twebwe abo yatumye tugomba kuyibera umufasha nyawe kuko nta bumenyi tuba dufite ku bijyanye n’amategeko bituma tuyobya abakirisitu bacu kubera ko tuba twarahamagawe mu buryo butandukanye hari abafite ubwo bumenyi ndetse nabatabufite".

Akenshi hagiye havugwa ko hari abahohoterwa bityo idini rikabumvikanisha bikarangira bikaba byica amategeko nkana aho kubigisha ndetse bamwe mu bashumba bakumva ko aribo ubutabera bwo mu idini bushingiyeho.

Pasteri Athanase Nzayisenga ni umushumba w’itorero evangelical restoration Church avuga ko bamwe mu bashumba bakora ibihabanye nibyo amategeko ashaka atabahishira kuko amategeko y’Imana asaba gutanga ubutabera bwiza mu Isi.

Yagize ati" Ntago nshobora kubeshya abakirisitu ko babaturwa n’amategeko y’idini gusa ahubwo ngomba kubigisha ibyo nzi ku mategeko nkabereka ko ntawugomba kubarenganya yitwaje icyo ari cyo ariko nanone abashumba ntibakwiye gukora ihohoterwa kuko bagomba kubiryo nubwo ubutabera bukuru buturuka ku mana ".

Betina Muhimpundu ni umunyamategeko w’umuryango Ihorere Munyarwanda avuga ko kuba aba bashumba bahura n’abantu benshi bakwiye kugira ubumenyi ku mategeko agenga igihugu ndetse akongeraho ko uyu muryango uzakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo babashe kwigishwa batange umusanzu ku butabera butabera ahubwo buhana abakoze ibyaha.

Yagize ati" Aba bashumba bahura na benshi nubwo bavuga ko badafite ubumenyi buhagije ku mategeko n’ibihano biyaherekeza ku wakoze ibyaha, gusa babimenye bafasha cyane mu kwereka abaturage ko uwakoze kimwe mu byaha runaka agomba kubihanirwa bityo tuzakomeza gukora ubuvugizi".

Ubusanzwe umuntu wese ufashwe yakoze ikosa agomba kubiryozwa kabone niyo yaba atazi icyo itegeko rivuga kuko itegeko si impumyi ngo ntaryo uzi ,ariko kugeza ubu nuko hari bamwe mu banyamadini bavugwaho gukorera ihohoterwa abakiristu bayobora ariko bo bagaceceka kandi bagakwiye kubihanirwa bityo bagahitamo kubyigumanira ndetse bikaba byababera umutwaro wo kunabihisha abana bavutse muri ubwo buryo.

Betina Muhimpundu umunyamategeko wa IMRO

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Kamonyi