DRC:Umwe mu nyeshyamba zikomeye yishyikirije leta

Yanditswe na Kuwa 27/07/2017, Saa 09:49:30 Yasuwe inshuro 174

Umwe mu nyeshyamba zikomeye muri Repubukira Iharanira Demokarasi ya Congo yitanze ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye.

Ishami rihagarariye LONI muri Congo ryavuze ko, Ntabo Ntaberi Sheka, uyoboye umutwe w’inyeshyamba wa Mai-Mai Sheka, yitanze hafi y’indiri ye mu gace k’uburasirazuba bwa Congo.

Azashyikirizwa guverinoma, imaze imyaka itandatu isohoye impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu ashinjwa.

LONI ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu yashinje uyu mutwe w’inyeshyamba ibyaha birimo no gufata ku nngufu mu kivunge ndetse no gutema abasivile gukeza bapfuye.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->