DRC:Mu cyumweru kimwe abaturage ibihumbi 11 bamaze kuva mu twabo kubera intambara

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 23/02/2018, Saa 14:09:55 Yasuwe inshuro 351

Abarenga ibihumbi 11 nibo bamaze kubarurwa ko bahunze mu cyumweru kimwe mu majyepfo ya shabunda na karehe mu majyepfo ya RDC.

Nkuko urubuga rwa radio okapi rwabitangaje ngo,Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu, ritangzako aba bahunze ibikorwa by’intambara binasize abanyeshuri bagera ku bihumbi 4 nabo bataye amashuri bashoka iy’ubuhinzi.

iri huriro ritangaza ko kandi abantu ibihumbi 14 yahunze i Kalungu na Minova ku bwo kubura ibyangombwa nkenerwa nk’ibiryo, umutekano,serivisi z’ubuzima hadasigaye ibikorwa remezo by’amashuri 14 yatwitswe kubera ibibazo by’intambara.

Aba barahunga mu gihe hari aho impunzi zikomeje kugaruka mu bice by’iwabo nka FIZI mu majyepfo ya kivu y’amajyepfo nyuma y’aho bari barahunze kubera intambara yahuzaga FARDC n’imitwe y’itwara gisirikare muri icyo gihugu.


      

Tanga igitekerezo

-->