DRC:Hagiye kugeragezwa urukingo rwa Ebola

Yanditswe na Kuwa 31/05/2017, Saa 07:27:27 Yasuwe inshuro 251

Mu gihe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo havugwa icyorezo cya Ebola, ubu noneho iki gihugu cyamaze gutanga uburenganzira ku ishami ry’umuryango w’abibumbye kugerageza urukingo rwa Ebola mu duce twibasiwe n’iki cyorezo. Uduce twa congo twibasiwe n’icyorezo cya Ebola kuva mu ntangiriro za Gicurasi duherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Congo.

Minisisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Congo yemeje aya makuru ko mu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu bice byibasiwe n’icyorezo cya Ebola hamaze gushyirwa ububiko bw’inkingo za Ebola zo mu bwoko bwa vaccin rVSV-ZEBOV.

Guverinoma ya Congo ikaba itangaza ko ku bufaranye n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima hari icyizere cy’uko hari impinduka zishobora kugaragara, hashingiye kubushake buhari ndetse no kugera kuri buri mu rwayi ukekwa ko yaba yanduye.

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ikaba ibaye igihugu cya minani kigaragayemo iki cyorezo kuva iyi virusi ya Ebola yagaragara ku isi. Yatangiye kugaragara mu gace ka Bas-Uele mu birometero 1300 by’amajyaruguru ashyira uburasirazuba by’umurwa wa Congo ari wo Kinshasa

Kugeza ubu abantu 3 nibo imibare imaze kugaragaza ko bitabye Imana, abandi babiri bari gukorerwa ibizami, abagera kuri 18 nibo bakekwa ko banduye iyi virusi ya Ebola.

Mu igeragezwa ryakozwe 2015 ry’uru rukingo rwa Ebola mu gihugu cya Gineya ku bantu bagera ku bihumbi 11 841 abagera ku bihumbi 5837 bahawe uru rukingo bagaragaje ko nta bimenyetso bya Virusi ya Ebola bagifite.

Iki cyorezo kikaba kigomba kwitonderwa ku ruhande rwa Congo kuko kuva 2013 kugeza 2016 abantu bagera ku bihumbi 11 300 Ebola yabahitanye mu bantu ibihumbi 29000 basanganye virusi ya Ebola. Icyakoze abagera kuri 99% bakomoka mu bihugu bya Gineya, Liberiya na Sierra Leone

Ni inkuru dukesha RFI

Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->