Dr Mukabaramba Alivera wari Minisitiri Perezida Kagame yamugize umusenateri

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/09/2019, Saa 08:59:07 Yasuwe inshuro 47

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 20 Nzeri 2019 ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, yashyizeho abasenateri 4 mu munani yemererwa n’itegeko nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangaje bibinyujije kuri twitter.

Abo basenateri basha ni Dr Iyamuremye Augustin, Nyirasafari Espérance, Habiyakare François na Dr Mukabaramba Alivera wari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ni abasenateri bashyizweho nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje abasenateri 14 batowe bahagarariye inzego zitandukanye zirimo Intara n’Umujyi wa Kigali, amashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga hamwe n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Dr Mukabaraba yari amaze igihe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Habiyakare yari asanzwe ari Perezida w’inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta; Dr Iyamuremye ni umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye naho Nyirasafari yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco.

Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje bya burundu abasenateri batowe mu nzego zitandukanye. Mu Mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William, mu Ntara y’Amajyaruguru hatorwa Dr. Laetitia Nyinawamwiza na Dr. Faustin Habineza; mu Ntara y’Amajyepfo hatorwa Umuhire Adrien, Nkurunziza Innocent na Uwera Pelagie.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Mureshyankano Marie Rose, Dr Emmanuel Havugimana na Dushimimana Lambert, mu Ntara y’Iburasirazuba hatorwa Bideli John, Nsengiyumva Fulgence na Mupenzi George, muri Kaminuza n’amashuri makuru bya leta hatorwa Prof. Niyomugabo Cyprien naho muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Dr Ephrem Kanyarukiga.

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo ryatoye Nkunsi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.

Prof Mbanda yavuze ko amatora y’abasenateri yagenze neza haba ku biyamamaza, n’abari bafite imirimo ijyana n’amatora.

Abasenateri bagize Sena y’u Rwanda ni 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abasenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abasenateri babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi, umwe mu bigo bya Leta undi muri byigenga.

Nyirasafari Esperance yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco.
Dr Mukabaramba Alivera wari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Abagizwe abasenateri na Perezida Kagame
Habiyakare yari asanzwe ari Perezida w’inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta
Dr Iyamuremye asanzwe ayobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye