Diane Rwigara yaretse Ubwenegihugu bw’Ububiligi ubwo yagezaga kuri NEC ibyangombwa byo kwiyamamaza

Yanditswe na Kuwa 20/06/2017, Saa 16:09:05 Yasuwe inshuro 291

Saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri, Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’amatora azanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mukwa munani. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri batatu.

Diane Rwigara yakiriwe kuri Komisiyo y'amatora

Diane Rwigara yakiriwe kuri Komisiyo y’amatora

Diane yari aherekejwe n’abantu bacye barimo na nyina waje yitwaje Bibiliya.

Abakandida badatanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda basabwa kuzuza ibyangombwa 13 birimo n’imikono 600 y’abantu bo mu turere twose tw’u Rwanda, 12 muri buri karere nibura.

Icyangombwa cya mbere gisabwa ni Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iyi yayitanze.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora avuga ko yashyikirijwe ibaruwa igararagaza ko Diane Rwigara yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi kandi ko byemejwe na konsiri w’Ububiligi mu Rwanda.

Yakomeje atanga n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa.

Komisiyo yakiriye kandi imikono y’abantu 600 banyuranye basinyiye Diane Rwigara.

Ubanza ibumoso ni nyina wa Diane Rwigara wamuherekeje

Ubanza ibumoso ni nyina wa Diane Rwigara wamuherekeje

Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atarambuwe n’Urukiko Uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda n’ibindi…

Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko mu bisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n‟abandi.”

Diane Rwigara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma hasohoka amafoto ku mbuga nkoranyambaga ‘yambaye ubusa’ bituma arushaho kugarukwaho cyane.

Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara abyujuje. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.

Diane Rwigara n'abamuherekeje kuri Komisiyo y'amatora

Diane Rwigara n’abamuherekeje kuri Komisiyo y’amatora

Abakomiseri muri Komisiyo y'amatora bashyira kashi ku byangombwa Diane Rwigara yabazaniye

Abakomiseri muri Komisiyo y’amatora bashyira kashi ku byangombwa Diane Rwigara yabazaniye

Source: Umuseke


      

Tanga igitekerezo

-->