Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 24/09/2017, Saa 09:47:09 Yasuwe inshuro 366

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje ko Diane Rwigara, murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.

Itabwa muri yombi ryabo rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo. Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.” Igihe

ACP Badege yakomeje avuga aba batatu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho ubu bafungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura.