Diane Rwigara n’abo mu muryango we basubijwe mu rugo rwabo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/09/2017, Saa 08:44:47 Yasuwe inshuro 3128

Igipolisi cy’u Rwanda kiratangaza ko nyuma yo guhata ibibazo Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara; baherekejwe bagasubizwa iwabo mu rugo.

Ejo kuwa mbere tariki ya 04 Nzeli 2017 nibwo igipolisi cy’u Rwanda cyagiye mu rugo rwa Rwigara ruherereye mu Kiyovu maze gita muri yombi abagize uwo muryango batatu , nyuma yo kubereka impapuro zibemerere kubata muri yombi, igipolisi kikavuga ko cyo cyagombaga kubajyana kuri polisi urwego rushinzwe ubugenzacyaha (CID) ngo kuko bo bari bamaze kwanga kujyayo ku bushake, ubugira gatatu.

Itangazo rigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa polisi y’u Rwanda riravuga ko nyuma yo kugezwa kuri CID, bagahatwa ibibazo ku byaha bakekwaho baherekejwe n’uru rwego rwari rwabazanye ku ngufu, bakagezwa mu rugo.

Itangazo riragira riti:"Nyuma yo guhatwa ibibazo na CID , Anne Rwigara, Diane Rwigara, and Adeline Rwigara baherekejwe bagezwa mu rugo rwabo."

Itegeko riteganya ifatwa ku ngufu mu gihe hari uwanze kwitaba ku bushake.

Umuvugizi w’igipolisi cy’ u Rwanda Theos Badege yasubiriyemo itangazamakuru ko ibyo uyu muryango ukekwaho ari ibyaha 2;icyaha cyo kunyereza imisoro n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yakusanyaga imikono yasabwaga na komisiyo y’amatora.

Hari haciye igihe gisatira icyumweru amakuru avugwa ko Diane Rwigara n’abo mu mu ryango we batawe muri yombi , ariko igipolisi cy’u Rwanda cyakunze kubihakana kenshi kivuga ko harimo gukorwa iperereza ku byaha bakekwaho.

Nyamara ariko ubwo basohorwaga iwabo ku ngufu humvikanye amagambo y’abagize uyu muryango yumvikanisha ko bari bafungiye mu nzu yabo bambitswe amapingu. 

Ubwanditsi

 


      

Tanga igitekerezo

-->