COVID-19/Rubavu:Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bafashijwe kubona ibiribwa

Yanditswe na UWAMAHORO Jeanne Kuwa 6/04/2020, Saa 11:37:38 Yasuwe inshuro 136

Imiryango 186 y’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, batuye mu mirenge ya Mudende,Rubavu na Cyanzarwe yo mu Karere ka Rubavu yashyikirijwe inkunga y’ibiribwa irimo kawunga,umuceri,ibishyimbo ndetse n’ibikoresho by’isuku muri iki gihe batakibasha gukora imirimo yari isanzwe ibatunze kuko mu gihugu hose hari amabwiriza asaba abaturage kuguma mu ngo hagamijwe kwirinda kwandura icyorezo cya cyugarije isi cyiswe COVID-19.

Ubusanzwe aba bari batunzwe n’umurimo wo kubumba inkono,Imbabura n’imitako.
Nirere Francine,ni umubyeyi usanzwe akora umurimo wo kubumba inkono n’imitako,utuye mu mudugudu wa Bugu mu Kagari ka Busigari mu murenge wa Cyanzarwe,aganira na RWANDADAILYNEWS yavuze ko ifunguro yahawe rigiye kumufasha kubahiriza neza amabwiriza bahawe yo kuguma mu ngo kugira ngo birinde icyorezo cya koronavirusi.

Yagize ati: “Ntitwavaga mu nzu,hejuru y’uburwayi bwaje,ariko Imana Ibidufashamo ntibwageze hano muri Gisenyi.N’abo indwara yafashe Imana yarabarinze,none twabonye ifu ya Kawunga,ibishyimbo,amasabune,umuceri,ntacyo nashinja Imana.

Njye akazi ko nakoraga,twacaga inshuro.Twatundaga igitaka,ndi umubumbyi,nkabumba udukono,nyuma y’uko koronavirusi iteye nta nshuro twabonaga.’’

Bagenzi be barimo Nyiraberwa Agnes na Sekubumba Munyanganizi,bavuga ko ifunguro bahawe rizabafasha mu mibereho yabo muri iki gihe abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo kugeza tariki ya 19 Mata 2020 saa tanu na 55 z’ijoro nk’uko bigaragara mu babwiriza yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha aherutse gutangazwa.

Sekubumba Munyanganizi yagize ati: “Nari meze nabi cyane,kumara ibyumweru bibiri utava mu nzu,nari meze nabi cyane. Byari bigeze aho umushogoro ari wo wampemburaga ntagiye mu kw’abandi,none uyu munsi twabonye abagiraneza muduhereza kawunga,muduhereza umuceri ,muduhereza ibishyimbo.’’

Bahamya ko ubufasha bahawe bugiye kubasindagiza iminsi

Imiryango 186,niyo yashyikirijwe inkunga y’ifunguro,aho umuryango ufite abantu bane wahabwaga ibiro 25 bya kawunga,naho umuryango ufite munsi y’abantu bane ugahabwa ibiro 12,5 ,iyo miryango yose ikanahabwa ibiro 5 by’umuceri,ibiro 5 by’ibishyimbo n’umuti w’isabune kuri buri muryango.

Pasiteri Nsanzimana Etienne,umushumba w’itorero ry’abavandimwe mu Rwanda CBR,yavuze ko ari igikorwa batekereje gukora muri iki gihe kugira ngo abantu bari basanzwe batunzwe n’imirimo bahemberwa ku munsi ari uko bakoze babone amafunguro kuko basabwa kuguma mu ngo hagamijwe kwirinda kwandura icyorezo cya koronavirusi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende Ugirirabino Elizafani,aganira na RWANDADAILYNEWS yagaragaje ko ingoboka ihawe imiryango isaga 80 yo mu murenge ayobora ,izatuma baguma mu ngo nk’uko babisabwe mu mabwiriza agamije kubarinda icyorezo cya koronavirusi bafite ifunguro ryo guha abana.

Ariko kandi yasabye gukomeza gukora imirimo y’ubuhinzi aho babona ibiraka,ariko bubahiriza gusiga intera ya metero byashoboka bakayirenza,birinda gusuhuzanya kandi bimakaza umuco wo kugira isuku cyane cyane bakaraba intoki.

Toni imwe y’ifu y’ibigori ya kawunga ,ibiro 633 by’umuceri ,ibiro 685 by’ibishyimbo n’imiti y’isabune 120 ni byo byashyikirijwe abatuye mu murenge wa Mudende naho abo mu murenge wa Rubavu na Cyanzarwe bo bashyikirijwe toni 1 n’ibiro 250 by’ifu y’ibigori ya kawunga,ibiro 750 by’ibishyimbo,ibiro 375 by’umuceri n’imiti 120 w’isabune.
Inkuru irambuye mu majwi no mu mashusho