Centre Afrique: Imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo irashinjwa gukorana n’inyeshyamba za Seleka.

Yanditswe na Kuwa 16/06/2017, Saa 11:21:53 Yasuwe inshuro 255

Abategetsi muri Centre-Afrique bari gukora ibishoboka ngo batahure abarwanyi b’umutwe wa FCCPD wa John Tshibangu ubarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba warigeze gukorana bya hafi n’inyeshyamba za M23. Uyu mutwe ukaba ushinjwa kuba ufitanye imikoranire n’inyeshyamba za Seleka zo mu gihugu cya Centre Afrique.

Ibi bikaba bibaye nyuma yo guta muri yombi abantu batatu, kubusabe bwa Léonard She Okitundu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, aho mu byumweru bitatu bishize yari yasabye ko hakorwa iperereza ngo harebwe uruhare rw’abahungabanya umutekano wa centre afrique.

Jean-Serge Bokassa Minisitiri w’umutekano mu gihugu muri Centre Afrique yategetse ko hakorwa umukwabu ngo bate muri yombi abahungabanya umutekano baturuka hanze y’igihugu. Muri uyu mukwabu hatawe muri yombi Freddy Libeba, Alexandere Mitshiabu ndetse n’undi mugabo watawe muri yombi kuri uyu wa mbere ushize.

Freddy Libeba akaba yaraje no kugaragazwa muri raporo y’umuryango w’abibumbye yashyizwe ahagaragara mu 2016, ko yavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yerekeza i Bangui muri Centre Africa. Iyi raporo ikaba yaragaragaza ko uyu mugabo yaba afasha imitwe ihungabanya umutekano muri Centre Africa.

Freddy Libeba bikaba bivugwa ko yaje gushyirwa mu mutwe w’inyeshyamba za FCCPD, za colonel John Tshibangu, zimwinjije nk’umwe uri muri Diaspora y’abakongomani baba muri Centre Africa.

Aba bagabo mu nyeshyamba zaturutse muri Congo bakaba barahuye n’umuyobozi w’umutwe wa Seleka Joseph Zoundeko ngo bagirane umikoranire. Ibi bikaba bituma inyeshyamba FCCPD za colonel John Tshibangu zarishyize mu ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba zirwanira mu burasirazuba wa Centre Africa.

Amakuru atangazwa n’abahoze mu ngabo za Congo bahoze ari n’abasirikare bakuru babarizwa mu mutwe wa FCCPD wa colonel John Tshibangu bavuga ko bafite umubare munini kuruta uw’inyeshyamba za Seleka. Ni kuki twasaba kubatera inkunga? Ntaho duhuriye n’inyeshyamba za Seleka kandi nta nyeshyamba dufite zo muri Centre Africa. Yewe na Zoundeko umuyobozi wa Seleka witabye Imana akomeze aruhukire mu mahoro. Ibyo ni ibinyoma baturega rwose kuko mu byo bashingiraho dusanga nta shingiro.

Colonel John Tshibangu kugeza ubu agendera ku ruhushya rw’inzira rwa Centre Africa yiyise amazina ya Samuel Nguerefara, uru ruhushya rukaba rwaratangiwe i Bangui kuwa 21 Kanama 2013, rutanzwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu akaba anashinzwe abinjira n’abasohoka.

Colonel John Tshibangu ndetse na bagenzi be babiri bakavuga ko gutura ku butanga bwa Centre Africa n’imiryango yabo byatewe n’uko Perezida Joseph Kabila yateguye guhiga abatavuga rumwe nawe haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Bakaba batinya ko bazicwa. Kugeza ubu na Guverinoma ya Congo ntiyigeze izaba ko Colonel John Tshibangu ndetse na bagenzi be bakoherezwa mu Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni inkuru dukesha RFI

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->