"Career Guidance" yaje gukuraho igihirahiro mu guhitamo umwuga

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 1/11/2017, Saa 09:59:29 Yasuwe inshuro 1291

Rumwe mu rubyiruko rwagezweho na gahunda igamije guha abaturage b’u Rwanda ubushobozi n’ubumenyingiro bwo gukora umwuga bakunda kandi bashoboye (Career Guidance) baravuga ko bishimira ko batakiri mu gihirahiro cyo kumenya umwuga bazakora kuko bafite ubushishozi buhagije mu kwihitiramo, ibintu basanga bitarabagaho mbere.

Iyi gahunda "Career Guidance" ikora hifashishijwe ikoranabuhanga (Internet), umunyeshuri asubiza ibibazo byinshi kandi bitandukanye bijyanye n’imibereho ye :ibyo akunda, ibimubangukira gukora, ibyo akora yishimye, ibyo yifuza gukora kurusha ibindi, ese akunda gukora ubukorikori… uwo mwitozo wo gusubiza ibibazo umara iminota itari munsi y’icumi. Nyuma y’ibyo bibazo byose umunyeshuri arishushanya agahita abona ishami ry’amashuri riberanye n’ibyifuzo ndetse n’ubushobozi bwe.

UWASE Bella Deborah wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye muri Ecole Notre Dame de Karubanda agira ati" Iyi gahunda yamfashisje kwitinyuka nibona muri sosiyete kuko namaze kumenya amahitamo yanjye."

Naho UWAMAHIRWE Diane wiga ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro mu mwaka wa 4 muri kaminuza ya UNIK ati:"Nifuje kuba umuganga ndi muto,ababyeyi bange bantegeka kwiga ubuhinzi nubwo ntabyibonagamo.Ariko iyi gahunda yamfashije kumenya icyo ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro buzangezaho ejo hazaza."

Uwase Bella Deborah wiga i Huye muri ENDP arasobanura ko ababyeyi be bari baramuhitiyemo kuba umuganga nka nyina umubyara, ariko we yaje kuvumbura uwundi mwuga umubereye, kuvugira mu ruhame no kuyobora ibiganiro n’ibindi nk’ibyo. Kato David Adam wiga kuri Lycee de Kigali, we yasanze ko ibyo yifuzaga kuzakora mu buzima bwe nk’umuganga bihura n’ibyo yahitiwemo n’iyi gahunda ya Kuder.

Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ku bufatanye na Kuder Inc. iheruka gutegura inama ijyanye n’iyi gahunda. Icyo gihe hahembwe ibigo by’amashuli byabaye indashyikirwa mu kuyibyaza umusaruro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Bwana Isaac Munyakazi ashima iyi gahunda igamije guha abaturage b’u Rwanda ubushobozi n’ubumenyingiro bwo gukora umwuga bakunda kandi bashoboye (Career Guidance).

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Isaac Munyakazi

Bwana Munyakazi yagize ati “Iyi gahunda ni nziza cyane kubera ko ije yunganira ireme ry’Uburezi.Umunyeshuri agomba kumenya ko icyo igihugukimukeneyeho ari ukwiga neza amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo kandi ibyo yize bikajyanan’ubushobozibwe.”

Iyi mikorere yageze mu Rwanda mu mwakawa 2014. Icyo gihe yakoreshejwe mu buryo bw’igerageza mu bigo by’amashuri 90, ni ukuvuga atatu muri buri Karere k’igihugu, yaje kwagurwa, kuri ubu iyi gahunda iri mu mashuri 130.

Gahunda ya Career Guidance imaze imyaka 78 ikorera mu gihugu cya Amerika, kugeza ubu bivugwa ko yatanze umusaruro ushimishije.


      

Tanga igitekerezo

-->