Canada: Inkongi idasanzwe yatumye abagera ku bihumbi 37 bava mu byabo

Yanditswe na Kuwa 17/07/2017, Saa 14:06:41 Yasuwe inshuro 126

Iyi nkongi idasanzwe bivugwa ko imaze iminsi icyenda hakorwa ibishoboka ngo bayizimye, yatikiriyemo imitungo myinshi, ndetse n’abaturage umubare utari muto bakuye imishwaro.

Izi nkongi zibasiye agace ko hagati mu ntara za Colombiya yitwa iy’abongereza mu burengerazuba bwa Canada mu mpera z’iki cyumweru gishize zakuye abantu batari bake mu byabo.

Minisitiri w’ubwikorezi mu ntara Todd Stone yatangaje kuri iki cyumweru ko abaturage babarirwa hagati y’ibihumbi 36 na 37 bataye ingo zabo barahunga. Uku guhunga inkongi zikomeje kwibasira ibi bihugu, ngo biraturuka ku bushyuhe n’ikizuba gikomeje kuva muri aka karere.

Ubukana bw’ibirimi by’umuriro ngo byasabye ko bakoresha ibikoresho kabuhariwe bisohora umuyaga cyangwa umwuka mu rwego rwo gushakisha uko barokora abantu cyangwa babahungishe.

Umujyi uri bugufi abaturage bakomeje kwifashisha ni umujyi witiriwe William Lake ahakambitse abaturage babarirwa mu bihumbi 11.

Kuri uyu wa gatandatu hakaba harabaruwe abaturage bagera ku bihumbi 24 bahungiye mu mujyi wa Kamloops mu majyepfo ya Williams Lake.

Abahanga mu kuzimya inkongi bakoresheje ibimipira isohora imyuka bagera ku bihumbi 3000 ngo babashije kurokora abaturage baturutse mu ngo 162.

Icyakoze igikorwa cyo kuzimya izi nkongi ngo hanifashishijwe indege kuri uyu wa gatandatu, binaviramo umupilote umwe gukomeretswa n’ikibatsi cy’umuriro ajyanwa mu bitaro nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa service zishinzwe kuzimya inkongi Navi Saini.

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru Le Monde/ Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->