Cameroun: Impanuka y’ubwato yaguyemo abasirikare 37

Yanditswe na Kuwa 17/07/2017, Saa 13:58:21 Yasuwe inshuro 159

Ubwato bwa gisirikare bwa Cameroun kuri iki cyumweru bwakoze impanuka ikomeye, abasirikare 37 bo muri Brigade ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse "Brigade d’intervention Rapide" bararohama baburirwa irengero.

Ubu bwato bwari mu gace k’inkengero za Debunsha ngo bwari butwaye abasirikare n’imbunda zabo. Impanuka nk’iyi ikaba itariherutse muri iki gihugu ariko imiterere y’aka gace ikaba yakurura impanuka kubera imiraba ikunda gutungurana.

Aba basirikare 37 bakaba baguye mu mpanuka y’ubwato mu gihe bari mu bikorwa by’ubugenzuzi bw’umutekano wo mu mazi mu masaha y’umugoroba.

Kugeza ubu mu gisirikare cya Cameroun hashyizweho itsinda rigamije gukora iperereza no kugaragaza ukuri ku cyateye iyi mpanuka, abasirikare 37 bakaburirwa irengero.

Aba basirikare bari muri Brigate d’intervention rapide ngo baguye mu mpanuka bari baraje muri gahunda yo kurwanya intagondwa za Boko Haramu ku mupaka uherereye mu majyaruguru ya Cameroun zikoresheje inzira z’amazi.

Ni inkuru dukesha Jeunne afrique/ Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->