Byumba:Bamara iminsi igera kuri 3 bategereje kuvurwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 28/11/2017, Saa 08:47:52 Yasuwe inshuro 2420

Bamwe mu bivuriza mu bitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi barinubira service mbi bahabwa iyo babigannye.

Abavuga ibi,bashinja abaganga kutabitaho, kuko hari n’abaharara iminsi itatu nyamara nta bitaro bahawe ahubwo bategereje kuvurwa.

Abaturage twasanze ku bitaro bya Byumba mu cyumweru gishize bavuga ko bashobora kuhamara iminsi ibiri n’itatu, ariko batarivuza.

Gutinda kuvurwa, abagana ibitaro bya Byumba bavuga ko bituma bagorwa no kubona aho barara.

Uwo twaganiriye waturutse ku kigo nderabuzima cya Musenyi n’abandi bo ku kigonderabuzimabavuga ko bamaze iminsi barara ku rubaraza.

Kurara butunda nkuko babivuga, basobanura ko babiterwa no kwanga gutahaa ngo bazagaruke undi munsi, kuko ari kure kandi ko batizeye ko bahagera bazindutse ngo bavurwe mu bambere, bagahitamo kuhaca ingando.

Bati”Uko utureba uku ni ko twaje, none se twaje tuzi ko turara?Kugirango turare byatewe n’ubwire”.

Abandi barimo abaturutse muri Bwisige ku kigo nderabuzima cya Mukono, bavuga ko bavuwe bwije babonye batakwisukira umuhanda mu ijoro, bahitamo kurara.

Bati” Ntitwabona bwije ngo tujye kwisukira ishyamba, turicara tukarara tuganira”.

Tubabajije aho barara, bavuga ko "barara hanze ku rubaraza, bagategereza ko bucya bagasubira gutonda umurongo ngo bavurwe."

Aba batunga agatoki bamwe mu baganga babashinja kubarangarana, no kutabaha serivisi uko bikwiye kandi ku gihe.

Abo twabasanze ku bitaro iminsi itatu yikurikiranya muri irindwi twageze muri ibi bitaro.

N’agahinda kenshi, imbere y’aho bateregerereje kuvurwa, bibaye saa tatu, kandi nabwo nta kizere ko bwira babonanye n’umuganga.

Bati ”Twe twaje ejo bundi, twaraye tubonye imiti, ariko turi kumwe n’umukecuru utegereje guterwa urushinge, ntabwo tubizi niba arubona dore nguriya arategereje”.

Bakomeza bavuga ko bahawe taransiferi bava ku bigo nderabuzima mu mirenge bakomokamo baza bizeye ko bavurwa bagataha ariko iminsi ikaba irenze ibiri.

Abahamaze iminsi ibiri n’itatu, basobanura ko kuba barara batabiteganyije bigira ingaruka, cyane ko ntaho gucumbika baba bateganyije.

Bati”Turara tuganira bigacya, harimo aba Rushaki aba Rutare, turi benshi, turahahurira tukarara tuganira”.

Nubwo atari ubwa mbere ikibazo cya serivisi mbi mu bitaro bya Byumba kivuzwe mu itangazamakuru, ubuyobozi ntibugihakana.

Cyakora Dr Jean de Dieu Twizeyimana uyobora ibitaro bya Byumba, aravuga ko giterwa n’abaganga bamwe batari bujuje ibisabwa bibemerera gukorera mu bitaro.

Ati”Hari ikibazo cyo gushyira mu myanya imbonerahamwe nshyashya yo mu rwego rw’ubuzima, ’structure’ nshyashya,ituma hari abakozi twari dufite byasabye ko bajya gukorera mu bigonderabuzima kubera amashuri bari bafite atabemerera gukorera mu bitaro ugereranyije n’icyerekezo turimo, tukaba rere turi mu byo kubasimbuza, hakaba rero hari ubwo bishobora gutuma abarwayi baba benshi ugereranyije n’abaganga baba bahari”.

Gutanga service inoze bikunze kugarukwaho n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, kuko na Perezida Paul Kagame, mu minsi ishize yihanangirije abatita ku nshingano zabo cyane muri serivisi zo kwivuza.

Ubwo yashyikirizwaga imihigo y’umwaka wa 2017-2018, Perezida Paul Kagame, yihanangirije abadatanga serivisi uko bikwiye cyane kwivuza.

Yagize ati”Gutanga serivisi ku baturage ni ngombwa, ni inshingano mufite, ntabwo abantu mu turere abaturage, baba barishyuyecyangwa barishyuriwe za mituelle de santé ngo babeho umubare munini uhore uganya ko utabona serivisi”.

Si umubare muto gusa w’abaganga uvugwa ko ari wo nyirabayazana wa serivisi mbi mu bitaro bya Byumba, ahubwo ubuyobozi bw’ibitaro bunavuga ko abarwayi batazira mu minsi imwe, bityo ngo hakaba hari iminsi bakunze kuba ari benshi nk’iyo mu ntangiriro z’icyumweru.


      

Tanga igitekerezo

-->