Busasamana: Bamwe mu baturage barifuza kuva mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Kuwa 8/06/2019, Saa 21:08:34 Yasuwe inshuro 68

Ubwo mu minsi ishize hirya no hino mu ngo z’abaturage mu Rwanda habaye ikusanyamakuru ryari rigamije kumva ibyifuzo by’abanyarwanda byazifashishwa mu ikorwa ry’ ibindi byiciro bishya by’ubudehe kuko ibyariho hari bamwe mu baturage bagaragaje ko batanyuzwe nibyo bashizwemo.
Ibyiciro by’ubudehe byari 4 bidafite amazina none ubu bigiye kuba bitanu bifite amazina.
Aribyo: 1.Ndinda , 2.Ingemwe, 3.Uruyange, 4.Bandebereho, 5.Rugerabicu

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa na Pax press umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro bagiranye n’abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 7 Gicurasi , abaturage bavuze ko bo bifuzaga ko byakomeza kuba bine ariko bikava mu mibare bigahabwa amazina kandi uko umuturage azamuka akaba ari nako ashirwa mu cyiciro cyisumbuyeho.
Busasamana umwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu ugizwe n’utugari 7 ,ukagira imidugudu 49, utuwe n’abaturage 30297 ni Umurenge ufite ibigo by’amashuri yisumbuye n’amashuri 7 abanza ikigo nderabuzima 1 na poste de santé 2.

Ni umurenge ugaragaramo ubuhinzi ukaba weza imyaka cyane cyane ibirayi bakaba barihitiyemo amazina ababereye yahabwa ibyiciro bishya by’ubudehe ariyo: 1.Ndengera cyaba cyigenewe abageze muzabukuru badashoboye kuba bakora , 2.Nyunganira cyaba cyigenewe abakeneye ubufasha bwa leta, 3.Tera intambwe cyigenewe umuntu ufite aho yavuye naho ageze ,4.Icyerekezo cyerekane icyerekezo abanyarwanda dufite aho twifuza kugera.

Mu biganiro birambuye bagiranye n’abanyamakuru bakorana na Pax press mu rubuga rw’abaturage n’abayobozi aho bahura bakaganira bavuze ko mu byiciro biri gucyura igihe byari bine bagiye barenganywa nko gushirwa mu byiciro badakwiye bitewe n’abayobozi babo batangaga amakuru kunbaturage atariyo.

Bavuga ko uburyo bwo gukusanya amakuru urugo ku rundi ngo bizagira akamaro bizeye ibizavamo kuko umuturage ku giti cye ariwe witangiraga amakuru y’ubuzima bwe abayemo bityo bizatuma ajya mu cyiciro cyo akwiriye n’abiteje imbere bakava mu cyiciro cyimwe bajya mu cyisumbuyeho.

Valentine umwe mubaturage bitabiriye ibiganiro yavuze ko yari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ariko kuri ubu akaba yifuza kukivamo kubera ko abona ko amaze kwiteza imbere abikesha ubufasha yahawe bugenerwa abari mu cyambere.
Umunyamabanga nshigwa bikorwa w’umurenge wa Busasamana MVANO Etienne yavuze ko mu cyerekezo cy’umurenge bifuza ko nibura imiryango igera kuri 200 muri uyu murenge yatera intambwe ikava mu cyiciro Cya mbere cy’ubudehe.

Yagize ati” muri gahunda nziza y’igihugu ntabwo abantu bagomba kuguma mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ngo nicyo bagomba guhoramo , mu cyerekezo cy’umurenge dufite turifuza ko nibura imiryango 200 igomba kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri uyu mwaka tugiye gutangira bakajya mu cyisumbuyeho.

Ni byiza ko buri muturage bagira aho bava naho berekeza muri iki cyerekezo twihaye, ni muri ubwo buryo izi gahunda za leta zo gufasha abari mu cyiciro cya mbere nka za girinka nizindi gahunda z’ubudehe zitagomba guhagarara zigakomeza zigatangwa kuko ziza zunganira abaturage batishoboye nabo bakabasha gutera imbere byunganira ubushobozi bwabo bagire aho bubavana naho bumuganisha atere intambwe ava mu cyicyiro cyimwe ajya mukindi.

Umurenge wa Busasamana ni umurenge uri mu karere ka Rubavu intara y’i burengerazuba, ukora ku gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo munsi y’ikirunga cya Nyiragongo ahitwa mu Kibaya.

Iradukunda Elisabeth@rwandadailynrews.com