Burera: Urubyiruko rwa EAR rwiyemeje gushinga amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge muri buri Paruwasi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/01/2018, Saa 08:41:39 Yasuwe inshuro 264

Ku itariki ya 10 Mutarama 2018, mu muhango wo gusoza ingando y’urubyiruko rurenga 330 rwo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (Eglise Anglicane au Rwanda-EAR) Diyosezi ya Shyira ihuza uturere twa Burera, Musanze na Gakenke yari imaze iminsi 3 ibera mu ishuri ryisumbuye rya Kirambo riherereye mu murenge wa Cyeru, uru rubyiruko rwiyemeje gushinga amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge muri buri Paruwasi igize iyi Diyosezi.

Ni nyuma y’aho muri iyi minsi uru rubyiruko rwari rumaze muri iyi ngando rwigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo mu rubyiruko, mu baturage no ku gihugu muri rusange.

Kabaragasa Jean Baptiste wari uhagarariye ubuyobozi bwa Diyosezi, yasabye uru rubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza no kwita ku buzima bwabo.

Aha yaravuze ati:” Nk’uko tuzi ko imibiri yacu ari insengero z’umwuka wera, nimuwurinde ibiyobyabwenge kandi murusheho kwita no kubo muzi batangiye kubyishoramo, mubabwire ububi bwabyo babivemo kugirango barusheho kumera neza.”

Mu kiganiro cyo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimyumukiza ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Burera, yabwiye urwo rubyiruko ati:” Mwe nk’urubyiruko rw’abakirisito twizera ko ntabakoresha ibiyobyabwenge babarimo, ariko mukangurire bagenzi banyu bashobora kuba babinywa kubireka mubabwire ububi bwabyo kuko bamwe mu rubyiruko batangira kubinywa batazi ingaruka zabyo bakaba bakeneye kuburirwa.”

AIP Nshimyumukiza yakomeje ababwira ati:” Mu bikorwa byanyu bya buri munsi mukwiye kurangwa no kurwanya ibyaha, ibiyobyabwenge by’umwihariko. Muzaba mutanze umusanzu ukomeye ku mutekano w’iki gihugu igihe muzaba mutanga amakuru ku bacuruzi n’abanywi b’ibiyobyabwenge, n’abakora ibindi byaha muri rusange.”

Uru rubyiruko rwavuze ko rugiye rutahanye umugambi wo gushinga amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge muri buri Paruwasi baturutsemo, nk’uburyo bwo kubona aho bahurira ngo bafatire hamwe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, bahanahane amakuru y’aho babibona n’ababikora, ari nako bahabonera ubumenyi butandukanye kuri byo.

Muri iyi ingando, uru rubyiruko rwakoze imirimo y’ amaboko yo kubakira ubwiherero abantu 5 batishoboye, kubumba amatafari arenga 1,200 no gutunda ikamyo 2 z’itaka rizifashishwa mu kubaka ishuri ry’incuke mu murenge wa Cyeru.

RNP site


      

Tanga igitekerezo

-->