Burera: Perezida Kagame yasabiye abavuzweho imicungire mibi y’uruganda rw’amata gukurikiranwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/05/2019, Saa 18:29:11 Yasuwe inshuro 178

Kuri uyu wa gatatu Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu karere ka Burera mu Ntara y’amajyaruguru aho yaganiriye n’abaturage asubiza ibibazo byabo ibindi abiha umurongo.

Mbere y’uko umukuru w’igihugu agera mu Karere Burera abaturage bagaragazaga ibyishimo, banabimwereka bamwakira ubwo yarahageze.

Mu ijambo rye President Paul Kagame yagarutse ku baturage bajya gushaka serivisi zirimo iz’ubuvuzi, n’ubucuruzi mu bihugu by’abaturanyi kandi mu Rwanda zihari agasanga ibi bituruka ku burangare bwa bamwe mu bayobozi bajya gutura mijyi aho kwegera abaturage.

Peresident Paul Kagamekandi abaturage banamugejeho ibyifuzo, n’ibibazo birimo icy’imbuto y’ibirayi ikunda kubura mu gihe cy’ihinga aho yavuze iki kibazo kirambiranye asaba ko Minisiteri ibishinzwe kugikemura burundu, ubusobanuro itanga ikabushyira mu bikorwa bukava mu magambo.

Perezida Paul Kgame yanabajijwe icy’uruganda rwatunganyaga amata n’ibiyakomokaho rutagikora ahubwo ubu, rukaba rugiye gushyirwa mu maboko y’abikorera. iki ni ikibazo cyasabye ko abayobora Minisiteri zirimo MINICOM, MINAGRI, na RDB kwisobanura ariko ubusobanuro batanze nti bwanyura umukuru w’igihugu kuko bose batagaragazaga icyateye uruganda gushyirwaho no gufunga imiryango.

Umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda niwe washoboye gusobanura ko icyaruteye gufunga imiryango ari uko haguzwe imashini zidashobora gutunganya umusaruro w’amata n’ibiyakomokaho, mugihe byari biteganyijwe ko rwari kujya rukora Foromage, ikivuguto n’ibindi.....

Aha umukuru w’igihugu akaba yatanze umurongo ko, abakoze amakosa bagomba gukorwaho iperereza bakabiryozwa.

Uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu, bitaganijwe ko rugomba kumara iminis 3, aho azasura abaturage bu mu turere tw’intara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba.








Emmanuel Rukundo@Rwandadailynews.com