Burera haracyakorwa amakosa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka

Yanditswe na Kuwa 20/05/2017, Saa 19:06:28 Yasuwe inshuro 372

Bamwe mu bakozi bashinzwe ubutaka mu karere ka Burera baravuga ko bagikora amakosa mu mirimo yabo ya buri munsi ishingiye ku gutanga ibyangombwa byo kubaka ndetse no kudasobanukirwa ahagomba kubakwa nyirizina .

Ibi kandi binashimangirwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda ,arinayo mpamvu bahisemo kuzenguruka hirya no hino bibutsa aba bakozi amategeko n’amabwiriza agenga akazi bakora kugirango hirindwe imikorere nkiyi idahwitse.

Imitangire y’ibyemezo itanoze  ahanini niyo aba bakozi bavuga ko iza ku isonga mu makosa bakora , akenshi bikagira n’ingaruka ku muturage ,ndetse no kudasobanukirwa n’igishushanyo mbonera bigatuma hubakwa bidakwiye .

Ibi bibazo kimwe n’ibindi nibyo byamanuye abakozi bikigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere imiturire mu Rwanda barimo kuzenguruka hirya no hino bongera kwibutsa abafite aho bahurira n’imyubakire inshingano zabo .

TUYISABE Augustin umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire mu ishami rijyanye n’imitunganyirize y’icyaro nawe ashimangira ko hakiri amakosa adindiza imiturire akorwa n’abakozi babishinzwe arimo niyubahizwa ry’igishushanyo mbonera.

 Ni kenshi humvikana amajwi y’abaturage barira kubwo gusenyerwa bazira ukubaka binyuranyije n’amategeko ,nyamara inzu zizamurwa abayobozi bareba ,ndetse n’ibyangombwa byaratanzwe n’ababishinzwe . Icyakora aba bakozi bashinzwe ubutaka kimwe nabo munzego zibanze muri rusange barahamya ko kongera kwibutswa amategeko n’amabwiriza bibasigiye umwitozo wo kunoza ibitagenda bityo imiturire ikarushaho kunozwa .


      

Tanga igitekerezo

-->